Umujyi wa Kigali uri kwiga ku buryo abantu bafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange zitwara abagenzi benshi, mu rwego rwo guca akavuyo k’ibinyabiziga mu mihanda.
Ibi ni kimwe mu byigiwe mu nama y’iminsi itatu ihuza abashinzwe imitunganyirize y’imijyi baturutse ibihugu bitandatu, nk’uko byatangajwe na Eng. Emmanuel Katabarwa ushinzwe ibikorwaremezo muri Kigali.
Eng. Katabarwa yavuze ko aba bayobozi baganiriye uko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zahabwa umwanya w’imbere (priority) kuko ari zo ziba zitwaye abantu benshi ugereranyije n’iz’abantu ku giti cyabo.
Yagize ati: “Turimo kureba kongera umubare w’amamodoka atwara abantu rusange ariko dufite n’undi mushinga twebwe mu mujyi wa Kigali, turimo dukorana na Banki y’Isi yo kureba uburyo ki noneho na za bisi zahabwa priority,
ntizijye zihera muri ambouteillage y’abantu benshi, aho usanga bisi y’abantu 80 usanga yaheze inyuma y’imodoka 80 z’abantu 80 kandi ba bandi 80 bakwiye kuba ari bo bihuta kubera ko ari benshi kandi bari hamwe.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ati: “Muri bimwe dusabwa harimo no guhindura imyumvire y’uko imodoka 80 zishorerana, ahubwo dukwiye kugira bisi imwe idutwara ikatugezayo vuba kandi turi benshi.”
Eng. Katabarwa yavuze ko ikizabaho ari uko abafite imodoka zabo bwite bazajya basabwa kujya mu zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Gusa ngo ni umushinga utahita ushyirwa mu bikorwa kuko ufite uburemere.

20 Responses
Kigali: Hari kwigwa uburyo abafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange
Ese niba abantu bakibura imodokanini zo kugendamo kandi abenshi bagenda muzabo noneho abo bagenda muzabo nibaza muri shira umuteto imirongo tubona muri za gare nibwo izagabanuka? cyangwa iziyongera kurushaho? babanze bagabanye imirongo y’abagenzi tubona muri gare nibwo tuzabona ko hari ikizere ko iyo nyigo yashoboka.

Mwaramutseho, icyo gitekerezo ni cyiza ariko icyo mbona cyabikemura nuko hakongerwa umuhanda, aho kugirango bus zibyigane n imodoka nto zikajya zinyuzwa muyindi mihanda, nabwo Kandi hakabaho amasaha ya mugitondo n ikigoroba igihe abantu bajya cg baba mukazi.
Impamvu uko bus zitagera hose aho umuntu akorera,bityo igihe umukozi avuye muri bus bikaba byamurushya kugera aho akorera.
Murakoze cyane

Ni igitekerezo cyiza.Niko n’i Burayi bimeze.Ariko se,ko nta Taxis zihagije ziba mu mujyi,bazajya birirwa muli Gare no ku mihanda?Dore igisubizo: Aho guha abantu bacye isoko ryo gutwara abantu,Leta nireke ushatse wese azane Taxi mu muhanda.

Bizagorana pe!nubundi umuntu ahitamo kugura transport imujyana mukazi,kubera guhnga gutega izarusange,kuko zitinda. mumayira,ahubwo kereka nibongera ibisate by’umuhanda kuburyo izitwara abagenzi zihabwa line yazo,nonese gt umuntu azasiga imodokaye asorera,akajya gutega iyoyishyura?cg nugushakira abashoye imari muri transport abakiriya?reka tubitege amaso gusa ukobyagenda kose bizaba birimo akarengane,muri Africa harimijyi myishi irusha Kigali ubunini n’ubucucike ariko abafite imodoka zabo baragenda ntakibazo,ahubwo bongere imivuduko kubyapa byomumujyi,abantu bihute have muri jamu,mbonaribyo byafasha

Bus zitwara abantu benshi zahabwa priorité mu masaha abantu bajya kukazu banataha, hanyuma mubisanzwe hagakora izuru private.kuko nka saa yine ntakibazo kiba Kiri mumuhanda Kandi Hari impamvu nyinshi zatuma Hari abatagenda muri bus za rusange

njye ndabona icyakorwa arukongera imihanda noneho bus bakazigenera ahazo niziri private nazo zikagira ahazo kuko niba umuntu agera muri gare akamara amasaha 2h ategereje bus nabwo ikaza yuzuye kandi hari abagiye muzabo bwite ubwo umunsi bose bazahurira muri gare bizagenda bite? ahubwo niharebwe uko hakongerwa imihanda. murakoze

Muzabanze mujye i Dar Es Salaam, ni ho njye nzi. Mukopere uriya mushinga wabo,hanyuma muhe amahirwe abafite ubushobozi, not abo mwishakira. Murebe ko ikibazo kidakemuka

abatega izarusange dutegereza amasaha nibura2 kugirango tuve aho twategeye ingorane zogukererwa akarusho gutega urikunyagirwa n,imvura, ningere umuhanda bareke abashoboye bashyiremo taxi

Ni mubanze mutynganye transport rusange nibyo byihutirwa umuntu amara amasaha 2 muri gare