Nyuma y’isubukurwa ry’urubanza ku iyicwa rya Amb. Luca Attanasio, ku ya 12 Ukwakira, umwe mu banyamategeko kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Ukwakira, yasabye ko urukiko rwatangaza ko rudafite ububasha bwo kuruburanisha rwemeza ko ruzatanga umwanzuro kuwa Gatatu utaha .
Abanyekongo batanu bahakana icyaha, bitabye kuri uyu wa 19 Ukwakira urukiko rwa gisirikare i Kinshasa kubera ubwo bwicanyi, bwo mu 2021, bwakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio, yaraswaga nyuma yo kugwa mu gico cy’abantu bitwaje intwaro.
Uregwa wa gatandatu, utarafatwa, aburanishwa adahari n’urukiko rwa gisirikare mu murwa mukuru, ruburanishiriza uru rubanza munsi y’ihema rinini rya kaki mu kibanza cya gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa, aho abaregwa bafungiwe.
Urubanza rwari rwatangiye ku ya 12 Ukwakira ariko ruhita ruhagarikwa bisabwe n’abunganira abaregwa, bifuzaga umwanya wo kongera gusuzuma dosiye nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Na none kandi, ishingiro ry’uru rubanza ntiryigeze ryigwa igihe iburanisha ryasubukurwaga, umwe mu banyamategeko, Me Joseph Amzati, yasabye urukiko rwa gisirikare gutangaza ko nta bubasha rufite, bitewe cyane cyane n’uko abakiriya be, bafatiwe i Goma (Iburasirazuba) mu ntangiriro za 2022, ari abasivili. Yasabye kandi ko barekurwa by’agateganyo kuko “bose bavuga ko ari abere “.
Ambasaderi mushya w’u Butaliyani yakurikiranye urubanza
Urukiko rero rwongeye guhagarika imirimo y’iburanisha kandi rurateganya gutanga umwanzuro ku cyifuzo cy’umwunganizi ku wa Gatatu utaha, itariki 26 Ukwakira. Abaregwa, batonze umurongo bahagaze imbere y’abacamanza babo, nta jambo bahawe. Basobanuriwe gusa, babinyujije ku musemuzi w’igiswahili, ibikubiye mu iburanisha, ryitabiriwe na Ambasaderi w’u Butaliyani, Alberto Petrangeli.
Uwamubanjirije, Luca Attanasio, wari ufite imyaka 43, yishwe ku ya 22 Gashyantare 2021 nyuma yo kuraswa no gukomereka ubwo imodoka z’ishami rya LONI ryita ku biribwa (WFP), yari ari kumwe na zo, zanyuraga mu majyaruguru ya Goma, mu nkengero za parike ya Virunga, zikagwa mu gico cy’abagizi ba nabi. Umurinzi we w’Umutaliyani, Vittorio Iacovacci, n’umushoferi w’Umunyekongo wakoreraga WFP, Mustapha Milambo, na bo barapfuye.
Muri Mutarama umwaka ushize, Igipolisi cya Congo cyatangaje ko cyataye muri yombi abakekwaho kuba baragize uruhare muri iki gitero, cyavuze ko basa nkaho batashakaga kwica ambasaderi, ahubwo ko bashakaga kumushimuta bagasaba miliyoni y’amadolari kugirango arekurwe.


