RDC: Igitero cy’inyeshyamba ku bigo nderabuzima cyahitanye 7 umuforomokazi arashimutwa

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu barindwi bishwe ndetse umuforomokazi arashimutwa mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF, cyibasiye inzego ebyiri z’ubuzima .

Norbert Muhindo, umuforomokazi ku kigo nderabuzima cyita ku mujyi wa Maboya, mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangarije AFP ati: “Ndetse bishe n’abarwayi.”

Ku bwe, inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Force) zageze i Maboya “ahagana mu gicuku”; “bari benshi, bavugaga bati ‘Turashaka intambara'”. Muhindo yavuze ko aba bagabye igitero babanje gutwika ikigo nderabuzima, aho bishe abantu batatu.

Muhindo yakomeje agira ati “Bakomeje kubiba iterabwoba rwagati muri ako gace, ahapfuye abantu batatu, kandi “mu bitaro bya Tinge by’umuryango w’abaporotesitanti”, nko ku birometero 1.5 uvuye ku kigo nderabuzima. Aho, “bishe umuzamu bajyana umuforomo”.

Roger Wangeve, perezida w’umuryango utegamiye kuri leta muri chefferie ya Bashu, yemeje ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF, “zatwitse ibitaro bya Tinge n’ikigo nderabuzima cya Maboya”. Yongeyeho ko bahise “batwika kandi bakanasahura imidugudu”.

Umubare w’agateganyo w’abantu barindwi bapfuye wemejwe n’umupolisi utifuje ko amazina ye amenyekana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *