Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yatangaje ko u Rwanda nirubahitiriza kujya mu ntambara na rwo, nta yandi mahitamo bazagira, keretse kurwana byeruye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba i Londres mu bwami bw’u Bwongereza, ubwo yagiriragayo uruzinduko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022.
Tshisekedi yabwiye aba Banyekongo ko igihugu kiri gihuriye n’u Bwongereza mu muryango Commonwealth, ari cyo u Rwanda, kiri guhungabanya umutekano w’icyabo, kandi ngo arifuza ko iki gihugu yagiriyemo uruzinduko cyarushyiraho igitutu.
Yavuze ko we n’Abanyekongo batifuza ko ibibazo by’u Rwanda na RDC bigera ku rwego byabyara intambara yeruye ariko ngo nirubahatiriza kuyijyamo, nta yandi mahitamo azabaho.
Yagize ati: “Turi mu Bwongereza, igihugu kiri muri Commonwealth nk’u Rwanda. Inshingano yanyu ni ukumvisha abayobozi bo mu Bwongereza kugira ngo barushyireho igitutu. Ntabwo dushaka ko bigera ku gasongero, ni ukuvuga intambara, ariko niduhatirizwa, nta yandi mahitamo azabaho.”
Muri uru ruzinduko, Tshisekedi yakiriwe n’umwami w’u Bwongereza, Charles III, amusaba ko nk’umuyobozi w’icyubahiro wa Commonwealth yakoresha ububasha afite, agasaba u Rwanda “guhagarika guhungabanya umutekano” w’uburasirazuba bw’igihugu cye.
Abayobozi bo muri RDC bakomeje ubukangurambaga bwumvikanisha ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo rwitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze amezi ane ufashe agace ka Bunagana n’utundi bihana imbibi, gusa rwo mu bisobanuro rwatanze kenshi, rwahamije ko iki kirego gishingiye ku kinyoma.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kwezi gushize ubwo yari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, yanenze uburyo Leta ya RDC iri kwitwara muri iki kibazo, agira ati: “Umukino wo kwegekanaho amakosa ntacyo ukemura”, agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu gifite umuzi ukwiye kurandurwa.

12 Responses
U Rwanda niruduhatiriza kujya mu ntambara, nta yandi mahitamo tuzagira: Tshisekedi
Tip afitu burwayi bwo mumutwe wakwegereye Makenga ukamuha agachiro akurushu bugabo vamumikino kuko muminsi mike na Goma iraje ikuveho ahaa va londre uze urebe afande Makenga urangizi bibazo.

Nibumvikane rwose kuko turambiwe intambara mu karere.

Hihaaha ariko gusara si ukwiruka koko nkuru rugabo rurashaka kutugwaho koko. Rwabanje rugatsinda M23 rukatuzaho.

Mana tabara abanyekongo,uhe president wabo ubwenge

Arikose perezida wa kongo yatuje akareka kuyobya aba nyekongo! nzaba numva da!

Uwo mugabo ntabwenge kweri igihe yasebereje urwanda koko adushakaho iki?