Mu gihe isi yose iri kuzirikana kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, mu gihugu cya Kenya ho watangiye kuwizihiza ku itariki ya 7 mu rwego rwo kugira ngo baze kuwinjiramo neza uyu munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru Daily nation cyo muri kiriya gihugu, kivuga ko guverinoma yahisemo abagore batandukanye bari mu nzego z’ubuyobozi bakajya gufasha abandi kwizihiza uyu munsi mu mujyi wa Naivasha. Uyu muhango waranzwe n’imyiyereko y’aba bagore, watangiwe n’isengesho abenshi batavuzeho rumwe mu banyepolitiki b’igitsina gabo babashije kubikurikirana muri kiriya gihugu.
Mu isengesho rye, umwe mu banyepolitiki w’umugore witwa Judith Miguda Attyang yasengeye abagore bo mu gihugu mu mvune bahura na zo mu buzima bwa bo bwa buri munsi, abatagira imirimo ariko anagaruka ku bagabo bakorana muri guverinoma badashyigikiye ko abagore batera imbere.
Yagize ati”Mana nkweretse abagabo bari mu nteko ishinga amategeko badashyigikiye ko umugore yagira ijambo nk’irye ndetse ntibanabafashe.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yakomeje avuga ko Inteko ishinga amategeko ya bo iri kurebera hamwe uburyo abagore bagiramo umwanya ungana na 2/3 by’abagize inteko ariko abagabo bakaba basa n’ababyanze kuko byananiranye.
Umuvugizi w’umuryango ushinzwe iterambere n’uburinganire muri kiriya gihugu, Winfred Lichuma we yibukije abagore ko bagomba gukomeza guharanira uburenganzira bwabo ndetse no kugaragaza biruseho uruhare mu bikowa by’iterambere nk’uko basanzwe babikora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


