Abadepite 11 baherutse gutorwa mu mujyi wa Québec muri Canada tariki ya 3 Ukwakira 2022 banze kurahirira Umwami w’u Bwongereza akaba n’Umukuru w’igihugu cyabo, Charles III
Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabisobanuye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, aba badepite banze kurahira, basobanura ko kubikorera Umwami w’u Bwongereza byaba ari igikorwa cy’ubukoloni.
Gabriel Nadeau Dubois uhagarariye aba badepite bari mu ishyaka rya Québec Solidaire yavuze ko igihe kigeze ngo bitandukanye n’ibikorwa bya gikoloni.
Ati: “Buri wese arabizi ko muri Québec Solidaire tudashyigikiye ubwami. Kurahirira imbere y’Umwami w’u Bwongereza ni ubukoloni, birashaje, ntibigezweho. Ishyaka ryonyine ryasabye ko iki gikorwa kitagezweho cyakurwaho ni Québec Solidaire gusa.”
Hatitawe ku kuba Itegekonshinga ryemeza ko abadepite bo muri Canada bagomba kurahirira Umwami w’u Bwongereza, ngo hari kuba ibiganiro hashakwa uburyo iki kibazo cyakemuka, bagakora inshingano batorewe.
Québec Solidaire irifuza ko n’andi mashyaka yatera utwatsi igikorwa cyo kurahirira Umwami w’u Bwongereza. Ni mu gihe bivugwa ko irindi shyaka rya Parti Québécois na ryo riteganya gushyigikira iki cyemezo, na ryo rikabigenza ritya.
Abadepite bo muri Québec, nk’uko ikinyamakuru Montreal Gazette kibisobanura, bagira indahiro ya mbere ivuga ko bazabera abizerwa abo muri uyu mujyi kandi bazakora neza inshingano batorewe.
Mu ndahiro ya kabiri, bavuga ko bazabera abizerwa Umwami w’u Bwongereza kandi batazamutenguha. Iyi ndahiro ya kabiri ni yo abadepite bo mu ishyaka Québec Solidaire banze.


