Abagize ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, kuri uyu wa Kane bahawe agahimbazamusyi mu rwego rwo kubashimira kuba barashoboye gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya.
Amavubi U-23 baheruka gukora ibitangaza ubwo batsindiraga Libya i Huye ibitego 3-0; bakayisezerera babifashijwemo n’igitego bayitsindiye i Benghazi ubwo bahanyagirirwaga ibitego 4-1.
Hari mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2023.
Mu rwego rwo gushimira iyi kipe, kuri uyu wa Kane buri umwe mu bayigize yahawe agahimbazamusyi k’angana na Frw miliyoni 1.
Abasore b’umutoza Rwasamanzi Yves bahawe aka gahimbazamusyi, mu gihe habura amasaha atageze kuri 48 ngo bacakirane na Mali; mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri uzabera kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Ni umukino iyi kipe isabwa kuboneramo impamba ihagije igomba kuyifasha kubona itike y’Igikombe cya Afurika.


