Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Ukwakira, rwahanishije igifungo cy’imyaka 21 umugabo w’imyaka 41 wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 17 bikamuviramo gutwara inda .
Uwo mugabo wo mu mudugudu wo mu mudugudu wa Nyamagana, Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yatangiye gusambanya umwana we mu mwaka wa 2019 amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uwo mugabo atacitse ku ngeso ye kuko yongeye kumutera indi nda mu kwezi kwa 06/2020 yavutsemo umwana w’umuhungu mu kwezi kwa 03/2021 byatumye abaturanyi batanga amakuru atangira gukurikiranwa.
N’ubwo yaburanye ahakana icyaha, Urukiko rwasanze ibisubizo byatanzwe n’ikizamini cya (DNA) bigaragaza ko uregwa ari se w’umwana w’uwahohotewe kuko bishingiye ku bumenyi budashidikanywaho.
Kubera iyo mpamvu rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 21.


