FARDC n’abarimo FDLR bagabye ibindi bitero kuri M23

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gufatanyije n’imitwe irimo uwa FDLR, kuri uyu wa Gatanu bagabye ibitero ku bindi birindiro by’umutwe wa M23.

Ibirindiro byagabweho igitero ni iby’ahitwa Muhimbira ho muri Groupement ya Bweza, Teritwari ya Rutshuru.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu muri aka gace harimo habera imirwano hagati y’inyeshyamba za M23, Ingabo za Congo Kinshasa ndetse n’imitwe bakorana irimo uwa FDLR, Mai Mai na Nyatura.

Imirwano ikomeye kandi yanavuzwe ahitwa Rwanguba nanone muri Teritwari ya Rutshuru, ahumvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye ndetse n’urw’izoroheje.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane ni bwo M23 yatangaje ko FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR bagabye igitero kuri bimwe mu birindiro byayo.

Ni igitero cyagabwe ku birindiro bya M23 biherereye mu gace ka Rangira ho muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yemereye BWIZA koko ko bagabweho kiriya gitero gusa nk’ibisanzwe bakaza kwirwanaho.

Ati: “Byari nka saa cyenda n’iminota 25 ubwo Guverinoma ya Congo yateraga ibirindiro byacu biherereye mu bice bya Sabyinyo, by’umwihariko mu gace ka Rangira. Byabaye ngombwa ko twirwanaho ndetse tukanashyira mu bikorwa uburenganzira bwo kubakurikirana.”

Ifoto Major Willy Ngoma yahaye BWIZA imugaragaza we n’abarwanyi bagenzi be bari ku rugamba, bakurikiye FARDC n’abo bafatanyije mu mirwano.

Major Ngoma yavuze ko FARDC biriya bitero yabifatanyijemo n’imitwe irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uwa Mai Mai na Nyatura.

Iyi mitwe yombi imaze igihe ifatanya n’Igisirikare cya Congo Kinshasa kurwanya M23 nk’uko biheruka kwemezwa na Human Right Watch, gusa Major Ngoma yavuze ko biteguye kuyiha isomo.

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yubuye mu gihe hari hashize igihe kirekire hari agahenge hagati y’impande zombi. Ni imirwano yubuye kandi mu gihe hashize iminsi igera ku 130 umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Bunagana.

Iyi mirwano kandi ikomeje kujya mbere mu gihe kiriya gice kuri ubu giherereyemo Ingabo za Kenya ziheruka kujya kuhagarura amahoro, gusa ntibiramenyekana niba zirimo kuyigiramo uruhare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *