EU igiye gushora asaga Miliyari 4.8 z’Amayero mu guteza imbere amashanyarazi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ u Burayi (EU) watangaje ko ugiye gutangiza imishinga igera kuri 19 itanga ingufu z’amashanyyarazi muri Afurika, aho uzashoramo asaga Miliyari 4.8 z’Amayero.
Ibi bikaba ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’itsinda rihagarariye umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi mu Rwanda, bikaba byaratangajwe na Komiseri Neven Mimica, ushinzwe iterambere n’ ubutwererane mpuzamahanga ubwo yari mu nama y’ ubuyobozi bwa Africa Renewable Energy Initiative (AREI), yabereye muri Guinea Conakry tariki ya 4 Werurwe 2017.
Komiseri Minica yagize ati umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wemeje kuri Afurika, bigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa binyuze mu mishanga igera kuri 19 ikaba izatwara akayabo ka Miliyari 4.8 z’Amayero .” Yongeyeho koi bi bizagerwaho ku bufatanye n’ibihugu byo kuri uyu mugabane hagamijwe kugeza amashanyarazi yisubiramo ku mubare munini w’abaturage.
Biteganyijwe ko abaturage bagera kuri miliyoni 30 bazaba bakoresha ingufu z’ amshanyarazi zisubiramo binyuze muri iyi gahunda bitarenze mu cyerekezo 2020, ndetse bokazagabanya uburemere bw’umwuka uhumanya ku kigero kingana Toni zigera kuri Miliyoni 11 kuko Afurika izabona Gigawatts zisaga 5 z’ingufu zisubiramo ziyongera ku zari zisanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe Afurika yihaye intego ko bitarenze muri 2030 igomba kuba ifite Gigawatts 300 z’ ingufu zisubiramo.
Iyi gahunda igamije korohereza abaturage kubona ingufu z’ amashyanyarazi ku giciro gito binyuze mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, bigakorwa hagamijwe guhangana n’ ingaruka ziterwa n’ imihindagurikire y’ ikirere.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *