Sosiyete y’indege ifite amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda yakuyemo akarenge

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete y’indege ya Privilege Style yari ifitanye na guverinoma y’u Bwongereza amasezerano yo kuzana abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, yakuyemo akarenge.

Ni mu gihe yari ikomeje gushyirwaho igitutu n’abashaka kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022.

Nk’uko The Guardian ibivuga, iyi sosiyete yamenyesheje umuryango Freedom from Torture uri mu yayishyiragaho igitutu iti: “Privilege Style irabamenyesha ko itazakorera ingendo mu Rwanda mu gihe kizaza. Kandi ntiyigeze ijya mu Rwanda kuva urugendo rwayo rwahagarikwa muri Kamena 2022.”

Privilege Style ifite icyicaro mu mujyi wa Mallorca muri Espagne yikuye muri aya masezerano nyuma y’aho tariki ya 14 Kamena indege yayo yagombaga kuzana icyiciro cya mbere cy’abimukira mu Rwanda yahagaritswe yitegura guhaguruka, hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iyi sosiyete yasaga n’amahitamo ya nyuma kuri guverinoma y’u Bwongereza kuko izindi ebyiri zari zaremeye kuzana aba bimukira, Titan Airways na AirTanker, zayavuyemo bitewe na bwo n’ubukangurambaga bw’abarwanya iyubahirizwa ry’aya masezerano.

Ubu haribazwa amaherezo y’aya masezerano mu gihe akomeje gukomwa mu nkokora n’abiyambaza inkiko, kwikuramo kw’amasosiyete y’indege ndetse n’ubwegure bw’abayobozi bakuru bari bariyemeje kuyarwanirira, ari bo: Minisitiri b’Intebe babiri na ba Minisitiri bashinzwe umutekano w’imbere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sosiyete y’indege ifite amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda yakuyemo akarenge
    Turagarura ayo twahawe cg turabambura?

  2. Sosiyete y’indege ifite amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda yakuyemo akarenge
    Turagarura ayo twahawe cg turabambura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *