Ruto yagize uwari ushizwe umutekano we akiri visi perezida umuyobozi w’abashinzwe kumuherekeza

Sangiza iyi nkuru

Uwari umaaze igihe kinini ari umuyobozi ushinzwe umutekano mu biro bya Perezida William Ruto yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mushya w’ishami rishinzwe guherekeza Perezida, Presidential Escort Unit (PEU) .

Assistant Inspector General, Oloonkishu Yiampoy, yari amaze imyaka icumi ari umuyobozi ushinzwe umutekano mu biro bya Visi Perezida nk’uko tubikesha The Star.

Impuguke mu kurinda bntu bakomeye (VIP) wari umaze imyaka 26 akora mu bijyanye no kurinda abayobozi b’igihugu kuri ubu wagizwe komanda mushya w PEU yize kandi arangiriza muri Kaminuza ya Egerton.

Yiampoy asimbuye Senior Assistant Inspector General of Police Josphat Kirimi wazamuwe mu ntera akagirwa umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya intwaro nto n’intwaro zoroheje.

Kirimi asimbuye Charlton Mureithi witabye Imana muri Kanama nyuma y’uburwayi.

Kirimi yari umuyobozi w’itsinda rya Recce squad ryo mu mutwe wa General Service Unit ushinzwe kurinda perezida.

Recce Squad ishinzwe kurinda Perezida, umuryango we na Visi Perezida.
Ni umutwe ugizwe n’abantu bafite imyitozo ihambaye mu kurinda abantu b’abanyacyubahiro.

Abandi basirikare barenga 20 bakoreraga Ruto mu gihe yari visi perezida na bo baherutse kuzamurwa mu ntera. Harimo n’abarindaga Rachael Ruto, umufasha wa Perezida Ruto.

We n’umuryango we, Perezida wa Kenya afite abashinzwe kumurinda bagera kuri 200 batoranyijwe muri GSU.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *