Musanze: Abagabo 6 bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Abagabo batandatu bo mu karere ka Musanze bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza muri aka karere nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bibye mu minsi ishize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bagabo bose bafashwe ku itariki ya 7 Werurwe, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku bujura bw’ibyo bikoresho.
IP Gasasira yagize ati:” Bose bafatiwe mu kagari ka Mpembe, mu murenge wa Muhoza ; aho babiri aribo Mwamarakiza Jerome na Uwimana Anastase bafatanwe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 200 barimo kuzigurisha; mu gihe abasigaye aribo Nshimiyimana Faustin, Mulisa Jean, Kurugibwami Jean D’Amour na Ntirenganya Theoneste bo bafatanwe ibyuma by’amashanyarazi bigera ku 165 byubaka inkingi z’umuriro (bita amapironi).
Aba bagabo kandi banafatanwe n’ibindi byuma by’amashanyarazi, byo bakaba bari barangije kubikata ahubwo barimo kubicuramo iminzani n’ibindi byuma bifasha imashini zisya, izibaza, n’ibindi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoreshwa neza ry’amashanyarazi no gukumira iyangizwa ry’umutungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Nkubito Stanley yagize ati:” hari igihe tujya gusura ibikorwa byacu hirya no hino tugasanga inkingi z’amashanyarazi zaguye kubera abajura nk’aba, ibi rero nibyo bituma ahanini amashanyarazi abura, bityo bigatera igihombo kinini, icyakora turashimira abaturage kuba batungira agatoki aba bajura Polisi yacu n’inzego z’umutekano ari nabyo byatumye bariya bafatwa”.
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *