20221021_221246.jpg

Mozambique: RDF yatahuye undi murundo w’intwaro ibyihebe byari byarahishe (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 21 Ukwakira cyatahuye undi murundo ibyihebe muri Mozambique byari byarahishe.

Ingabo z’u Rwanda zatahuye izi ntwaro mu byahoze ari ibirindiro by’ibyihebe biherereye mu gace ka Miloli, mu ishyamba rya Limala riherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia.

Ni agace Ingabo z’u Rwanda zivuga ko kahoze ari ibirindiro bikomeye by’ibyihebe, mbere y’uko bikirukanwamo n’Ingabo za RDF muri Kanama 2021.

Amakuru avuga ko biriya byihebe byo mu twe wa Ansar Al Sunnah Wa Jammah (IS Mozambique) byagerageje inshuro nyinshi kujya gufata ziriya ntwaro muri kariya gace gusa bikabinanirwa.

Izi ntwaro z’amoko atandukanye ziyongereye ku zindi zirenga 100 zirimo imbunda nto, amasasu na za roketi RDF ku wa 16 Ukwakira yatangaje ko yatahuye mu karere ka Mbau.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko itahurwa ry’izi ntwaro rizabuza ibyihebe amahirwe yo kuba byasubukura ibikorwa by’iterabwoba muri turiya turere tw’intara ya Cabo Delgado.

20221021_221246.jpg

20221021_221241.jpg

20221021_210506.jpg

20221021_210514.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mozambique: RDF yatahuye undi murundo w’intwaro ibyihebe byari byarahishe (Amafoto)
    INGABO Z’URWANDA ZIZAHORAKWISONGA KUKO ZIRAKAZE%

  2. Mozambique: RDF yatahuye undi murundo w’intwaro ibyihebe byari byarahishe (Amafoto)
    INGABO Z’URWANDA ZIZAHORAKWISONGA KUKO ZIRAKAZE%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *