Umuforomokazi ukomoka muri Kenya kuri uyu wa Kabiri ushize yatewe icyuma n’umurwayi bimuviramo urupfu muri Carolina y’Amajyaruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari arimo gusoza akazi ku kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe .
June Onkundi, wakomokaga mu Ntara ya Kisii akaba yarakoraga akazi k’ubuforomo mu mujyi wa Durham, yahuye n’urupfu rwe nyuma yo guterwa icyuma n’umurwayi wo mu mutwe yari arimo kwitaho, ahita apfa.
Nyuma abapolisi barahageze bafata ukekwaho icyaha.
Ukekwaho kuba umwicanyi, James Gomes, w’imyaka 47, wavuzwe na televiziyo yo muri ako gace nk’umugizi wa nabi ukekwaho kuba yaramaze imyaka irenga kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe muri gereza, bivugwa ko yari arekuwe vuba aha nyuma yo gufungwa igihe azira ibindi byaha.
Televiziyo yo muri ako gace ka Raleigh, ABC 11, yavuze ko nyakwigendera yari “umubyeyi, umugore, mushiki , mubyara, n’umuforomo w’indwara zo mu mutwe warangwaga n’urukundo, wagiye hakiri kare mu gihe yakoraga neza ibyo yakundaga.”
Andrew Nyabwari, muramu w’umuforomo wishwe yagize ati: “Kuri twe nk’abagize umuryango, birababaje cyane twababajwe nuko abantu bamwe nyine yari afite ishyaka n’icyifuzo cyo gufasha ari bo baje kumudutwara bakadusiga mu gahinda hamwe n’abana bane n’umugabo.”
Ibi byabereye mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe kizwi ku izina rya Freedom House Recovery Centre aho abapolisi bahamagariwe gutabara mu bihe byihutirwa ariko bahageze basanga umuforomo ukomoka muri Kenya yamaze kwicwa.
Nyakwigendera wari ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe, yari hafi gutangira gukorera PhD muri Kaminuza ya Duke, ikigo gikomeye cy’amashuri makuru muri Amerika y’Amajyaruguru.

4 Responses
USA: Umuforomokazi ukomoka muri Kenya yishwe n’umurwayi yitagaho
Hasara hili linatuhuzunisha hata sisi kabisa.Kumhudumia mjinga huo akakuua kuliko kumshukuru na kumuombea hata baraka? Tena huyo sio mwehu(hana ugonjwa wowote) ni porojo tu alikuwa alijiandaa kutenda tendo hilo. Hospitali wanatunza visu? Kwa nini?Askari polisi ya Malecani wanajuwa majukumu yawo? Au na wao wamehusika? Upererezi anastahiri kutekerezwa vilivio kwani haieleweki jinsi mtu anaviotunza visu akidaiwa kuwa mwehu.
Wa kenya wenzetu,Poleni sana,Tuko pamoja nanyinyi katika msiba huo.

Kwa nini mtu anaedaiwa kuwa mwehu wanamuacilia kutunza kisu hospitalini? Inamaana,polisi ya Marekani haierewi majukumu yake?Visu vinaingia je hospitalini?
Inabidi wafanye upererezi kama warinzi hawahusiki na kifo ca mama huyo.
Wa kenya wote,tuko pamoja katika msiba huo.Poleni sana.