London: Boris Johnson yakuyemo akarenge biha Rishi Sunak amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe

Sangiza iyi nkuru

Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yahagaritse icyifuzo cyo konger kuyobora Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, arangiza igihe gito yari amaze agaragaje ubushake bwo gusubira ku kazi yakuweho mu mezi arenga atatu ashize .

Kuvanamo akarenge kwe kuri iki Cyumweru biratuma Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’imari arushaho kugira amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza utaha, waba ari uwa gatatu muri uyu mwaka, mu gihe hakomje imvururu za politiki n’ibibazo bikomeye by’ubukungu nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Johnson yari yagarutse mu rugo igitaraganya avuye mu biruhuko muri Karayibe kugira ngo agerageze kureba ko yabona abadepite 100 bamushyigikira kugira ngo yinjire mu ihatana ryo gusimbura Liz Truss, weguye mu cyumweru gishize, umugore wamusimbuye muri Nzeri nyuma yo guhatirwa kuva ku mirimo kubera amahano menshi.

Kuri iki Cyumweru, yavuze ko yabonye inkunga y’abadepite 102 kandi ko yashoboraga “gusubira mu ihatana”, ariko ko yananiwe kumvisha Sunak cyangwa undi bahanganye Penny Mordaunt, ngo bajye hamwe “mu nyungu z’igihugu”.

Johnson yagize ati: “Nizera ko mfite byinshi byo gutanga ariko mfite ubwoba ko iki atari igihe gikwiye.”

Ariko, bivugwa ko kuri iki Cyumweru gishize, uwahoze ari Minisitiri w’intebe yari amaze gushyigikirwa n’abashingamategeko batageze kuri 60 gusa, hafi kimwe cya kabiri cy’abagera ku 150 bashyigikiye Sunak.

Ibyatangajwe na Johnson rero bishobora kuba byaharuriyeye inzira, Sunak w’imyaka 42 y’amavuko, yo kuba minisitiri w’intebe, ushobora kwemezwa kuri uyu wa Mbere.

Niyemezwa, azasimbura Truss, wahatiwe kwegura nyuma yo gutangiza gahunda y’ubukungu yateje imvururu ku masoko y’imari. Nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe umukandida umwe gusa ari we washyigikirwa n’abadepite 100 b’aba conservateurs, yatangazwa nka minisitiri w’intebe kuri uyu wa Mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *