Koreya zombi zahererekanyije ibisasu ziburirana ku nkombe zabyo z’iburengerazuba

Sangiza iyi nkuru

Koreya y’Amajyaruguru n’iy’epfo bahererekanyije amasasu yo kuburirana ku nkombe zabyo z’iburengerazuba, bishinjanya kurenga ku mipaka yabo yo mu nyanja mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi ushingiye ku igeregezwa ry’intwaro za Pyongyang .

Umuyobozi mukuru w’ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) yavuze kobatanze umuburo bakarasa n’amasasu yo kuburira kugira ngo birukane ubwato bw’abacuruzi bo muri Koreya ya Ruguru bwambutse umupaka w’amajyaruguru wo mu nyanja (NLL), mu masaha ya saa cyenda na mirongo ine z’ijoro rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyavuze ko cyarashe amasasu 10 y’imbunda nini yo kuburira mu mazi yabwo, “ahagaragaye umutwe w’abanzi barwanira mu mazi”. Yashinjaga ubwato bw’igisirikare cyo mu mazi cya Koreya y’Epfo kwinjira mu mazi ya Koreya ya Ruguru bitwaje guhagarika ubwato butamenyekanye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’itangazamakuru cya KCNA, Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyagize kiti: “Twategetse ingamba za mbere zo kwirukana ubwato bw’intambara bw’umwanzi turasa ibisasu 10 bya roketi hafi y’amazi aho abanzi bagaragaye.”

JCS yavuze ko irasa rya Koreya ya Ruguru ryarenze ku masezerano hagati ya za Koreya yo mu 2018 yo kugabanya amakimbirane ya gisirikare kandi bihungabanya umutekano ku kirwa cya Koreya. Yavuze ko ibisasu bya Koreya ya Ruguru bitigeze bigwa mu mazi ya Koreya y’Epfo ariko ko irimo kongera kwitegura kwa gisirikare.

Nta makuru y’imirwano yabayeho, ariko urubibi rw’inyanja ku nkombe y’iburengerazuba bwa Koreya ni isoko y’inzangano zimaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Niho habereye imirwano myinshi yamennye amaraso hagati y’Abanyakoreya mu myaka yashize, ndetse bikaba bivugwa ari ho Koreya ya Ruguru yatwikiye ubwato bwa Koreya y’Epfo igahitana abantu 50 mu 2010.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *