captureg.jpg

Musanze: Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu bavuga ko banyagirirwa mu nzu barasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu mu murenge wa Musanze batishoboye bavuga ko banyagirwa bari mu nzu iyo imvura iguye bikaba ngombwa ko bitwikira imitaka barasaba ubufasha bwo gusanirwa amazu kuko basa nk’abarara hanze .

Umwe mu baturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu , Nyiramajyambere Veronica kimwe n’abandi bagenzi be bose bavuga ko bitwikira imitaka bari munzu iyo imvura iguye kubera ko inzu zishaje cyane kandi isakaro ryazo risa n’iryashizeho ku buryo iyo uzirimo uba ureba mu kirere neza.

Bitewe n’imbeho nyinshi baba bafite nyamara haba harimo n’ababa bafite abana bato ngo bituma iyo imvura iguye bose birundira hamwe abadafite imitaka ariko bagakomeza kunyagirwa, akaba arinaho bahera basaba ko batekerezwaho bagafashwa gutura neza.

captureg.jpg

Nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, inzu zo mu mudugudu wa Kabazungu ngo zirashaje cyane, ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari ikibazo buzi, kandi buri muri gahunda yo kugenda bazisana nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, abisobanura.

Ati “ubu rero icyo turi gukora twatangiye gahunda yo kugenda dusana amazu y’abaturage bacu atameze neza yaba abo twatuje cyangwa se abari baragerageje kugira uburyo biyubakiramo ariko inzu zikaba zimaze gusaza, nibyo turimo dufite abaturage bafite inzu zishaje zitameze neza turimo kugenda buhoro buhoro tuzivugurura kugirango abaturage bacu bose bature neza”.

Ubuyobozi bw’akarere ariko bunasaba abaturage gufata neza amazu bubakirwa kuko byagaragaye ko hari abazihabwa bagakomeza kuzicanamo bigatuma amabati yazo asaza vuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *