Umunyamakuru Andrew Mwenda aragereranya Kigali na Vancouver na Dubai

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Andrew Mwenda ukunzwe muri Uganda aragereranya umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, n’umujyi wa Vancouver muri Canada na Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ni nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda ubwo yari yaherekeje umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba.

Mwenda waherukaga i Kigali mu mwaka w’2018, mbere y’uko umubano w’ibi bihugu uzamba, yatangarije mu kinyamakuru The Independent cye ko yasanze uyu mujyi warahindutse cyane.

Ubwo yari mu ruzinduko muri uyu mujyi, we n’itsinda bari kumwe ririmo Gen. Kainerugaba, bitabiriye siporo rusange iba inshuro ebyiri mu kwezi, izwi nka Car Free Day.

Uyu munyamakuru yasobanuye ko mu bilometero 16 yirukanse muri Kigali tariki ya 18 Ukwakira, yabonye Kigali imeze nka Vancouver na Dubai.

Yagize ati: “Ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira, nirukanse muri Kigali. Kwirukanka muri Kigali ni nko kwirukanka mu mujyi w’igihugu kiri hejuru nka Vancouver muri Canada na Dubai muri UAE.”

Ibyo abona byarahinduye uyu mujyi cyane ni imihanda ikoze neza, amatara yaho, indabo ziyikikije n’inzira z’abanyamaguru. Byose abona byaragezweho kubera imiyoborere myiza yasezeranyije abasomyi ko azayivugaho birambuye mu yindi nkuru.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyamakuru Andrew Mwenda aragereranya Kigali na Vancouver na Dubai
    Bazamwereke nimidugudu yicyitegerezo yubakirwa abaturage

    Nibindi bikorwa bihindura ubuzima bwa Abanyarwanda muri Rusange

    Abanyarwanda dukwiriye kinyunrwa nibyo dukorerwa

  2. Umunyamakuru Andrew Mwenda aragereranya Kigali na Vancouver na Dubai
    Bazamwereke nimidugudu yicyitegerezo yubakirwa abaturage

    Nibindi bikorwa bihindura ubuzima bwa Abanyarwanda muri Rusange

    Abanyarwanda dukwiriye kinyunrwa nibyo dukorerwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *