4236.jpg

Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’icyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent, Andrew Mwenda, uherutse mu Rwanda aho yaje aherekeje Gen. Muhoozi Kainerugaba kuwa 15 Ukwakira 2022 ntiyumva impamvu ibindi bihugu byitwa ko bikennye ndetse n’u Rwanda rubarizwamo, bitigana uko rwo rubigenza kugirango rugaragare nk’igihugu giteye imbere mu bushobozi bucye bwarwo .

Mu nkuru ye igaragara ku kinyamakuru cye yahaye umutwe ugira uti “A Return to Rwanda”, cyangwa se “Kugaruka mu Rwanda” ugenekereje mu Kinyarwanda, Andrew Mwenda waherukaga mu Rwanda mu 2018 agaruka ku byo yabonye byahindutse mu myaka ishize atahagera, ndetse akibaza ukuntu u Rwanda rukomeza gukora ibintu byarwo n’ubushobozi bucye rufite n’impamvu ibindi bihugu bitarwigiraho.

Ati “Ku ya 15 Ukwakira, nagiye i Kigali, mu Rwanda. Nibwo bwa mbere nasuye igihugu kuva mu Kwakira 2018. Nagize umwanya muto wo gusura ahantu kugira ngo ndebe impinduka zabaye mu myaka ine namaze ntahari. Ariko ku wa kabiri, 18 Ukwakira, nirutse ibirometero 16 hafi ya Kigali (Umunsi wa Car Free Day). Ntabwo hahindutse byinshi ukurikije icyerekezo rusange cy’umujyi (n’igihugu) wagiye ukura mu myaka 20 ishize. Ariko byinshi byateye imbere. Imihanda myinshi mishya yashyizweho kaburimbo, ubusitani bw’indabyo bwakuze kandi busa neza, ibiti birakuze, inzira nyabagendwa yabanyamaguru irabungabungwaa neza, imihanda irasukuye kandi byumvikane n’ inyubako nyinshi ndende cyane zirazamuka”.

Akomeza agira ati “Kwiruka muri Kigali ni nko kwiruka mu mujyi w’igihugu cyateye imbere nka Vancouver muri Canada cyangwa Dubai muri UAE. Ibihugu bikennye (ndetse n’ibyinjiza amafaranga aringaniye) bigorwa no gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo rusange: amatara yo ku muhanda n’amatara ayobora ibinyabiziga ntabwo buri gihe bikora, ibinogo mu mihanda, inzira z’abanyamaguru usanga zidahari cyangwa zikabungabungwa nabi, ubusitani bw’indabyo bwarakuze cyane, ibyatsi byo mu mujyi byabaye ibihuru, imyanda myinshi mu mihanda, n’ibindi.

Nagiye mu mijyi yo mu bihugu 34 bya Afrika n’indi mijyi myinshi yo mu bihugu byo muri Aziya wongeyeho Amerika y’epfo kandi inkuru irenzeho ni inkuru y’imijyi nka Accra, Nairobi, Mumbai, Lagos, Mexico, Sao Paulo, Bangkok n’indi. Imijyi yo mu bihugu byateye imbere nka New York muri Amerika na yo usanga ihura n’ibibazo k’ibyo”.

4236.jpg
Andrew Mwenda hagati ya Jeannette Kagame na Minisitiri Mimosa Munyangaju

Andrew Mwenda avuga ko “U Rwanda ni igihugu gikennye cyane, mu by’ukuri kiri mu bihugu 30 bya nyuma bikennye ku Isi ukurikije GDP kuri buri muntu. Umusaruro rusange w’igihugu ni miliyari 11.2 z’amadolari, iyo uhinduwe n’ubushobozi bwo guhaha (PPP) ugera kuri miliyari 33 z’amadolari nk’uko IMF ibitangaza. Umuturage yinjiza byibuze hafi $ 850 ($ 2,550 muri PPP). Ingengo y’imari yose muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ni miliyari 3,5 z’amadolari, iyo ihinduwe na PPP igera kuri miliyari 10.45”.

Nyamara ariko k’uko Mwenda akomeza avuga, ngo u Rwanda akenshi usanga rutandukanye n’ibihugu bigenzi byarwo bikennye. Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage barwo, igihugu ngo kirasa kure ugereranyije n’ubushobozi bacyo.

Nk’urugero, amafaranga leta ikoresha ni 32% ya GDP. Ibyo byegereye amafaranga akoreshwa na leta zinjiza amafaranga aringaniye cyangwa (Middle-Income Contries). Mu by’ukuri, iri gereranya ry’imikoreshereze ya leta muri GDP ni gihamya y’urwego rushimishije rw’imicungire y’imisoro, ikimenyetso abahanga mu bukungu benshi bakoresha mu gupima ubushobozi bwa leta. Nk’urundi rugero, amafaranga akoreshwa na leta ya Uganda nk’umugabane wa GDP ni 22%, Tanzaniya 18%, Kenya 25% , Nigeria ni 13% gusa mu gihe Norvege ari 48%, Suede 50% na USA 42%.

Nyamara hamwe n’amafaranga make akoreshwa na leta, Mwenda avuga ko u Rwanda rushobora gukomeza ireme ry’ibikorwa remezo na serivisi hafi kimwe nk’igihugu gikize. Ni iki gituma ibyo bishoboka? Mwenda akagira ati “Nibyo, biragaragara ko ibi ari ibisubizo by’ubuyobozi bwiza kandi bunoze. Ariko niba ubuyobozi nkubwo aribwo bukenewe, kuki ibindi bihugu bya Afrika (cyangwa ibindi bice byisi) bitabyaye ubuyobozi nkubwo bushobora kubyara umusaruro w’ibikorwa remezo (n’indi mibereho myiza) nk’uko u Rwanda rwabikoze? Muby’ukuri, ibihugu byateye imbere muri iki gihe ntabwo byatanze urwego rw’ibikorwa remezo rusange n’imibereho myiza nk’ibyo u Rwanda rukora ku rwego rw’iterambere nk’uko rupimwa na GDP yarwo kuri buri muturage”.

Ati “Ibi binzanye ku mwanzuro wanjye: w’uko ubushobozi bw’u Rwanda bwo kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo rusange ku rwego rw’igihugu cyateye imbere nyamara n’amafaranga make Leta ikoresha ntabwo byigeze bibaho mu mateka. Nzagaruka ku bintu byatumye ibi bishoboka, birimo n’ubuyobozi bwarwo, mu nkuru yanjye izakurikira”.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza
    Ivugire sha! Muge muza kutunnyega abaturage twapfiriye muri roho

  2. Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza
    Ivugire sha! Muge muza kutunnyega abaturage twapfiriye muri roho

  3. Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza
    Mwenda ni ikirangirire koko! Ari mu bicu ntazi ibibera iwacu mu mbere. Iyo abonye uko Kigali iteye, akarira muri Serena ndetse agacumbikirwa mu Rugwiro, akekako abaturarwanda bose ariko babayeho. Alya imitsi y’abanyarwanda kandi nta musaruro w’ibyo akora. Mfite ubwoba ko azatugeza aho agejeje mushuti we Muhoozi. Imana imuturinde!

  4. Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza
    Mwenda ni ikirangirire koko! Ari mu bicu ntazi ibibera iwacu mu mbere. Iyo abonye uko Kigali iteye, akarira muri Serena ndetse agacumbikirwa mu Rugwiro, akekako abaturarwanda bose ariko babayeho. Alya imitsi y’abanyarwanda kandi nta musaruro w’ibyo akora. Mfite ubwoba ko azatugeza aho agejeje mushuti we Muhoozi. Imana imuturinde!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *