London: Abari bahanganye na Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’intebe bose bavuye mu ihatana

Sangiza iyi nkuru

Rishi Sunak yiteguye kuba umuyobozi mushya w’aba conservateurs akaba na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza nyuma y’uko Penny Mordaunt akurikiye Boris Johnson mu gukura akarenge kabo mu guhatanira uyu mwanya .

Uyu wahoze ari umuyobozi mukuru, waje ku mwanya wa kabiri ubwo yari ahataniye ubuyobozi na Liz Truss mu mpeshyi, yari amaze gushyigikirwa n’abadepite barenga kimwe cya kabiri cy’abagize inteko ishinga amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Abakandida bagombaga gutanga kandidatire zabo nibura zishyigikiwe n’abadepite 100 bitarenze ku wa Mbere saa mbiri z’ijoro, ariko Johnson yavuyemo kuri iki Cyumweru nijoro, avuga ko yageze hafi ariko ko bidahagije gushimangira ubumwe bw’ishyaka nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian ikomeza ivuga.

Kubera ko Sunak ari we mukandida usigaye muri iri siganwa, abanyamuryango b’ishyaka ry’Aba-Conservateurs 150.000 nta jambo bagifite ku uzaba minisitiri w’intebe utaha.

Icyakora, abadepite b’aba conservateurs basobanuye neza ko Sunak ari we bahisemo, nyuma yuko abanyamuryango mbere bari batoye Truss, wamaze iminsi 44 ku buyobozi mbere yo kwegura mu cyumweru gishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *