Perezida Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports baheruka gukora agashya bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Ni umukino wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka 65 y’amavuko ya Perezida Paul Kagame.
Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 65 wawo, abafana ba Rayon Sports bari bateraniye muri Stade ya Kigali barahagurutse mu rwego rwo kwifuriza Perezida wa Repubulika isabukuru nziza y’amavuko.
Aba bafana bari bafite ifoto ya Perezida Kagame bumvikanye bavuga mu ijwi riranguruye bati: “Muzehe wacu, Muzehe wacu…”
Mu butumwa Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko Perezida Kagame yamutumye kumubwirira abafana ba Rayon Sports ko abashimira byimazeyo kubera kiriya gikorwa.
Ati: “Kuri Gikundiro: Aba Rayon Sports. Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo kubw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere kandi yanifashishije urubuga rwe rwa Twitter ashimira abamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko bose.


