U Burundi bwaburiye ababusebya kugira ngo bahabwe ubuhungiro i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi iraburira Abarundi basebya igihugu cyabo kugira ngo bahabwe ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi, kuko ngo hari ubwo bazakurikiranwa n’ubutabera.

Uyu muburo watanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere akaba n’Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye, ubwo yavugaga ku Barundi bacyuwe ubwo bari bajyaga muri Serbia, bafite umugambi wo gukomereza mu bindi bihugu by’i Burayi.

Nkurikiye yagize ati: “Abari bamaze kugera muri biriya bihugu, dufite amakuru y’uko babeshya ko mu Burundi bari guhohoterwa. Hari n’abakoresheje ya mashusho yafashwe igihe hari umugambi wo gusenya ibyari byubatswe binyuranyije n’amategeko, ngo ni yo berekanye kugira ngo berekane ko barimo batotezwa na Leta n’inzego zayo, maze babone kubaha ubuhungiro.”

Yakomeje avuga ko hari igihe bashobora kuzakurikiranwa n’ubutabera. Ati: “Mwumve iryo bara. Uyu munsi rero bari kubagarukana, n’ababeshye kugira ngo bemere kubakira, bazatinda bagaruke kandi inzego ziravugana, hari n’igihe bazaduha umwe wese ibyo yagiye avuga kugira ngo yemererwe kugera hariya, hanyuma baze babikurikiranweho.”

Abarundi bakomeje gucyurwa ku bwinshi nyuma y’aho Serbia ikuyeho uburyo bwaboroherezaga kwinjirayo bagakomereza mu bindi bihugu by’i Burayi, aho yatangiye kujya ibasaba viza (visa). Abari mu nzira berekezayo bahise bahindukira, abadafite ubushobozi bategereza Leta ngo ibafashe gutaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *