Lt Gen. Muriuki yaciye amarenga ko ingabo za Kenya zitagendera ku cyifuzo cya Leta ya RDC

Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Kenya zo mu mutwe wihariye (special force unit) zari zaragiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), zakuyemo akarenge zitaratangira akazi kazijyanyeyo.

Ikinyamakuru Infos cyo muri RDC kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 cyatangaje ko amakuru cyahawe n’abo mu nzego z’umutekano n’urwego rwa dipolomasi yemeza ko ingabo za Kenya zivanye muri iyi misiyo mu minsi ishize.

Ngo icyo izi ngabo zakoze ni uko ibiribwa byose zari zaritwaje zabisigiye ngenzi zazo ziri mu mutwe wihariye (FIB) ubarizwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zibona gusubira i Nairobi.

Umwe mu batanze aya makuru yagize ati: “Ibiribwa byose ingabo za Kenya zari zifite zabihaye iziri muri misiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.”

Izi ngabo zivanye muri misiyo ya EAC mu gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, mu kwezi gushize yatangaje ko ari zo zizabafasha kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze amezi ane ugenzura umujyi wa Bunagana n’utundi bihana imbibi.

Gusa nyuma y’aho hajemo urujijo ubwo mu mpera za Nzeri 2022, Lt Gen. Muriuki Ngondi Leonard wari uziyoboye (ni na we wagombaga kuyobora iza EAC muri rusange) yatangazaga ko nta gahunda bafite yo kurasa kuri M23, ahubwo bazarema umwanya buri ruhande rutagomba kurenga mu gihe hategerejwe ko zishyikirana.

Lt Gen. Muriuki wari mu mujyi wa Goma icyo gihe, yagize ati: “Ingabo za Kenya ntabwo zizagaba ibitero ku birindiro bya M23 i Bunagana ahubwo zizashyiraho agace ntarengwa hagati ya FARDC na M23 mu rwego rwo gukumira imirwano mishya no guha umwanya amahirwe y’ibiganiro bya Nairobi.”

Lt Gen. Muriuki yaciye amarenga ko ingabo za Kenya zitagendera ku cyifuzo cya Leta ya RDC
Lt Gen. Muriuki yaciye amarenga ko ingabo za Kenya zitagendera ku cyifuzo cya Leta ya RDC

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Ingabo-za-Kenya-zasobanuye-ko-zitazarasa-ku-birindiro-bya-M23-i-Bunagana

Kwikura muri iyi misiyo kw’ingabo za Kenya ni igihombo gikomeye kuri Leta ya RDC kuko iki gihugu ni cyo cyatangije gahunda nshya yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu cyinjiye vuba muri EAC no mu bihugu bihana imbibi bifite imitwe yitwaje intwaro ikorerayo.

Muri iyi gahunda, Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya yatumije inshuro zirenze imwe abakuru b’ibihugu bigize EAC, mu nama bahuriyemo bafata imyanzuro irimo ko Leta ya RDC yajya mu mishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kuzirambika, iyanze kuzirambika ikazarwanywa n’ingabo z’aka karere.

Iyi mishyikirano yatangiye tariki ya 21 Mata 2022 ntiyagenze neza kuri M23 kubera ko yirukanwemo rugikubita bitewe n’imirwano yari yubuye hagati y’abarwanyi bayo n’abasirikare ba RDC muri Rutshuru.

Nyuma yo kwirukanwa muri iyi mishyikirano, imirwano yarakomeje ariko M23 ikomeza gutangaza ko yifuza kuganira na Leta, ariko Leta yo iyitera utwatsi isobanura ko itaganira n’umutwe w’iterabwoba, ku rundi ruhande ikivuguruza, igatangaza ko yemera gushyikirana ariko mu gihe uyu mutwe wabanje kurekura ibice wafashe.

Mu gihe ingabo za EAC zitari zagatangiye ku mugaragaro ubutumwa bwazo muri RDC kandi guhera muri Mata byari byaremejwe ko zizabutangira vuba bidatinze, imirwano hagati ya FARDC na M23 irakomeje muri Rutshuru, buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi no kutubahiriza nkana ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’ubuhuza.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Abo bakomando bananiwe alishababu nibo bashobora ma makumbyabiri na 3

  2. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Abo bakomando bananiwe alishababu nibo bashobora ma makumbyabiri na 3

  3. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Ubwonyine bariye!
    Nubundi ak’imuhana kaza imvura ihise

  4. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Ubwonyine bariye!
    Nubundi ak’imuhana kaza imvura ihise

  5. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Erega RDC ntikiri iyo dusanzwe tuzi! Uko bigaragara Thisekedi ntiyarikwemera agasuzuguro uriya mujenerari yavuganye ahindura ibyo abategetsi b’ibihugu bya EAC bemeranyijweho. Ni byiza kuri Kongo ko abanyakenya batajya kwitambika ndetse na abanyaUganda baribakwiye kuva mu nzira maze iyo M23 ivugwa igahangana n’igisirikari gishya cya Kongo. Nubwo intambara ari mbi kuberako imena amaraso kandi ikangiza byinshi, iriya ntambara ya Kongo sihobora kuba azakemura byinshi mu karere. Tuzamenya igihangange uwo ariwe!

  6. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Erega RDC ntikiri iyo dusanzwe tuzi! Uko bigaragara Thisekedi ntiyarikwemera agasuzuguro uriya mujenerari yavuganye ahindura ibyo abategetsi b’ibihugu bya EAC bemeranyijweho. Ni byiza kuri Kongo ko abanyakenya batajya kwitambika ndetse na abanyaUganda baribakwiye kuva mu nzira maze iyo M23 ivugwa igahangana n’igisirikari gishya cya Kongo. Nubwo intambara ari mbi kuberako imena amaraso kandi ikangiza byinshi, iriya ntambara ya Kongo sihobora kuba azakemura byinshi mu karere. Tuzamenya igihangange uwo ariwe!

  7. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    m23 dufitimana iyakuye abisirael mwegiputa ikabageza ikinani natwe izaduha gakondo yesarahari bahungubacu

  8. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    m23 dufitimana iyakuye abisirael mwegiputa ikabageza ikinani natwe izaduha gakondo yesarahari bahungubacu

  9. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Rwose congo niyemere imishikirano maze intambara ihagarare

  10. Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge
    Rwose congo niyemere imishikirano maze intambara ihagarare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *