Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko hafatwa burundu imitungo ibiri n’imodoka by’uwahoze ari minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli, Diezani Alison-Madueke, nk’uko byemejwe na komisiyo ishinzwe ibyaha by’ubukungu muri iki gihugu.
Alison-Madueke yagize uruhare rukomeye mu buyobozi bw’uwahoze ari Perezida, Goodluck Jonathan, ari minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli kuva mu 2010 kugeza mu 2015. Yashyizwe mu majwi ashinjwa ibirego bya ruswa bituma ava ku mirimo ye ariko ahakana ibyo aregwa.
Komisiyo ishinzwe ibyaha by’ubukungu n’imari (EFCC) mu itangazo ryayo nk’uko tubikesha Ibro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), yavuze ko umucamanza w’Urukiko Rukuru, Mobolaji Olajuwon, yatanze icyemezo cya nyuma cyo gufatira amazu afite agaciro ka miliyoni 3 z’amadolari n’imodoka by’uwahoze ari minisitiri biri Abuja.
Ntabwo aho Alison-Madueke aherereye kugeza ubu hazwi neza, ariko aheruka kugaragara bwa nyuma mu Bwongereza.
Urukiko rwari rwategetse mbere gufatira umutungo we uri mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Lagos, no gufatira amafaranga bivugwa yakusanyijwe mu bukode bw’uwo mutungo.


