Mu murenge wa Kabarondo akagari ka Gasharu, abahabwa ihene z’ubudehe basabwa gutanga ibihumbi bibiri by’ikiziriko.
Mu mudugudu umwe w’aka kagari ka Gasharu, gahunda y’ubudehe yemereye abaturage ihene 11, maze umukuru w’umudugudu ajya mu isoko kuzishaka. Azigejeje mu baturage buri wese akabanza gutanga 2000 by’ikiziriko.
Abaturage kandi bashinja uyu muyobozi Nshunguyinka Vianney, gutanga ihene uko abyumva, hakaba hari n’abazihawe batazemerewe. Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV One ati “mu ihene 11 batugeneye, hari eshatu zitatanzwe mu ruhame. Imwe mudugudu Nshunguyinka yarayihaye, indi ayiha umuturanyi we, n’indi ntituzi irengero ryayo”. Avuga kandi ko uwazaga atitwaje bibiri by’ikiziriko atayihabwaga”.
Uyu mukuru w’umudugudu we ariko avuga ko amafaranga yasabye ari ay’umuntu wazishoreye ziva mu isoko.
Yasabwe kwegura
Aho ubuyobozi bw’umurenge bubimenyeye, bwasabye ko ibintu bisubira mu buryo. Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo afatanije na Komanda wa Polisi bagiye gukurikirana ikibazo, nyuma haba inama ifata imyanzuro.
Gitifu Turinumukiza Alfred ati “imyanzuro yafashwe ni itatu: umukuru w’umudugudu Nshunguyinka agomba kuva ku buyobozi, agasubiza abaturage amafaranga yabatse, kandi akagarura izo hene ishatu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bisobanuro Mudugudu yatanze byo kuba yaratse amafaranga y’uwashoreye ihene, nabyo Gitifu abibona nk’irindi kosa kuko Mudugudu atagombaga kugura izo hene ari wenyine, yagombaga kujyana n’abaturage, buri wese agashorera iye , bidasabye amafaranga. Ati “nabyo ni amakosa, ubundi uko bikorwa mu mucyo, umukuru w’umudugudu ajyana mu isoko n’abaturage bagomba guhabwa itungo. Bagera mu isoko, bagafatanya gushaka itungo, iryo umuturage ashimye akaba ariryo bamugurira, hanyuma akaba ari nawe urishorera arijyana iwe”.
Ibi ngo ni nabyo bikuraho ibibazo bya bamwe bavuga ko bahawe izikiri nto cyangwa izishaje, abandi ngo zirarwaye cyangwa ni ingumba.
Gusa abaturage baracyavuga ko imwe mu myanzuro yafatiwe uyu muyobozi itashyizwe mu bikorwa, ngo kuko no kuyobora baracyabona ayobora, n’ihene akaba atarazitanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


