Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye video igaragazaPerezida Felipe Nyusi wa Mozambique agwa hasi nyuma yo gutera umupira mu rwego rwo gutangiza imikino y’Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru ukinirwa ku Mucanga (Beach Soccer Africa Cup of Nations 2022) .
Iyi mikino ya Beach Soccer Africa Cup of Nations yatangiye kuwa Gatanu ushize, itariki 21 Ukwakira, muri Vilankulo Arena, yakiiwe n’igihugu cya Mozambique ndetse cyatsinze Malaawi ibitego 4-2 uwo munsi mu itsinda A.
Urubuga Sportbrief.com dukeshaa iyi nkuru, ruvuga ko aari bwo bwaa mbere Mozambique yari yitabiriye iri rushanwa.

Nk’uko amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza, Perezida Nyusi yasabwe gutaangizaa imikino yo muri uyu mwaka arabyemera. Ubwo yateraga ishoti mu rwego rwo gutangiza imikino ku mugaragaro, uyu munyapolitiki w’imyaka 63 yituye hasi maze abarinzi be babyigana bajya kumuhaguritsa.
Hagati aho, igihugu cya Senegal cyegukanye irushanwa riheruka kiraharanira kugumanaa ikamba muri iyi mikino biteganyijwe ko izasozwa kuwa 30 Ukwakira.


