Uruganda rwa Adidas rwo mu Budage rukora ibikoresho by’imikino,rwahagaritse ubufatanye rwari rufitanye n’Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, kubera imyitwarire ye itavugwaho rumwe .
Kuri uyu wa Mbere, Adidas yatangaje iki cyemezo mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa interineti, nyuma y’uko uru ruganda rukora imyenda n’inkweto bya siporo rwari ruherutse gutangaza ko rugiye kongera gusuzuma ubufatanye bwarwo na Kanye West mu ntangiriro z’uku kwezi ‘nyuma y’imbaraga nyinshi zo kugerageza gukemura ikibazo bari bafitanye.
Ku ruhande rwe, Kanye nawe mu mezi ashize yari yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse imikoranire imwe n’iyi sosiyete, ndetse avuga byinshi ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaraga nk’utanga ibitekerezo birwanya Abayahudi ndetse n’amagambo asebanya ku bindi byamamare nk’uko tubikesha Daily Mail.
Konti ze za Twitter na Instagram zongeye gusuzumwa, izi mbuga nkoranyambaga zivuga ko zakuyeho ibintu yagiye atangaza azikoresheje abakoresha interineti bamaganye bavuga ko bigamije kwibasira Abayahudi.
Adidas yagize iti ‘Adidas ntabwo yihanganira kurwanya Abayahudi n’ubundi buryo bwoko bwose bw’imvgo zibiba urwango. Ibitekerezo n’ibikorwa biheruka bya Ye (Kanye West) ntabwo byigeze byemerwa, ni uby’urwango kandi biteje akaga, kandi birenga ku ndangagaciro z’isosiyete zitandukanye kandi z’ubwubahane no gukoresha ukuri. ‘
‘Nyuma yo gusuzuma neza, isosiyete yafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye na Ye ako kanya, guhagarika gukora ibicuruzwa bya Yeezy no guhagarika kwishyura kuri Ye hamwe n’amasosiyete ye. Adidas izahagarika ubucuruzi bwa adidas Yeezy kandi bihite bishyirwa mu bikorwa. ‘
Isosiyete ariko yemeye ko gucana umubano n’uyu muraperi bishobora kuzaagira ingaruka kuri miliyoni 250 z’amayero y’inyungu z’iyi sosiyete mu 2022.


