Imbonerakure zitera ubwoba abarwanya Leta ya Nkurunziza zibasaba kujya mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Turere dutandukanye mu Ntara ya Rutana mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko batewe ubwoba n’ibikorwa bikorwa n’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku Butegetsi (Imbonerakure) aho ngo zinaririmba indirimo zitera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi aho babasaba ko byababera byiza bagiye mu Rwanda.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Iwacu bavuze ko Imbonerakure zibabuza gusinzira ndetse ko no mu marondo zikora usanga zihohotera abantu harimo kubafunga no kubakubita.
Umwe muri aba baturage akaba yarabwiye Iwacu ko hari umusore uherutse gukubitwa n’Imbonerakure zimuhora ko azifotoye ziri mu myitozo ubwo yari afashe Telefone ye arimo kohereza ubutumwa bugufi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo saa Cyenda z’igitondo nibwo izi Mbonerakure zitangira kuvuza amafirimbi baririmba indirimbo zitera abaturage ubwoba aho bamwe bahitamo no kwihisha munsi y’ibitanda.
Ngo mu ndirimbo ziririmbwa n’Imbonerakure usanga zivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza nta mwanya bafite mu Burundi ahubwo ko byaba byiza kuri bo bagiye mu Rwanda.
Ngo ikindi gikomeje gutera ubwoba abaturage ngo ni uko ibikorwa bibi byose Imbonerakure zibikorera mu maso yinzego z’umutekano harimo Polisi n’igisirikare bityo bakaba basanga ko ari Leta ishyigikiye ibibakorerwa.
Umwe mu baturage batuye mu Ntara ya Mukamba avuga ko iyo Imbonerakure ziri mu myitozo usanga nta muturage ugenda mu muhanda atinya kuba yahura nazo akagirirwa nabi ati’’ Tumaze kumenyera iterabwoba ‘
Guverineri w’Intara ya Rutana,Bede Nyandwi yavuze ko atari azi aya makuru yimyitozo ihabwa Imbonerakure n’ibyabakubiswe na zo.
Ku rundi ruhande Guverineri w’Intara ya Mukamba, Gad Niyukuri avuga ko ibivugwa ku Mbonerakure ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ngo indirimo baririmba ari iz’amahoro iyo bari gukora umuganda ndetse ko usanga bitwaje ibitiyo n’amasuka aho kuba ubuhiri n’imihoro nk’uko bivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Gad Niyukuri yibutsa abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko barekeraho gukwirakwiza ibihuha kuko batsinzwe mu 2015 ubwo bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Imbonerakure zikaba zarakunze gushyirwa mu mujwi n’abarundi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye kuba zica, zigakubita ndetse zigakorera iyica rubozo buri wese ugaragaje ko adashyigikiye Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *