Ambasaderi Karega yongeye kuvugisha Abanyekongo ubwo yitabiraga inama yari iyobowe na Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Mu nama ngishanama yagiranye na ba ambasaderi b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), Perezida Felix Tshisekedi yakiriye na Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, kuri ubu utabanye neza n’Abanyekongo bamwe bibaza ahubwo impamvu akiri ku butaka bw’igihugu cyabo .

Uyu mudipolomate mu minsi yashize yakomeje kuba intandaro y’impaka zikaze nyuma y’ibyo yavuze asubiza ibirego bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishinja u Rwanda kuba rwari inyuma y’umutwe wa RCD-Goma ushinjwa uruhare mu bwicanyi bw’ahitwa Kasika muri za 98.

Urubuga Mediacongo rero mu nkuru yarwo yo kuri uyu wa Gatatu, ruvuga ko igiteye impungenge hano ari imyifatire ya Kinshasa, ruvuga ko ikomeza gukora nkaho nta kintu cyabaye, igakomeza kwakira uyu mudipolomate w’u Rwanda. Ni imyitwarire ngo idashimisha benshi mu Banyekongo bibaza dipolomasi igihugu cyabo kirimo gukina muri iki gihe, hari umwuka mubi utarigeze ubaho ku butegetsi bwa Tshisekedi, hagati y’ibihugu byombi.

Ngo niba u Bufaransa bushobora kwanga kwitabira inama kuko yari yatumiwemo Ambasaderi w’u Burusiya, John Kerry akanga kwifotozanya n’abandi muri Pré-cop 27 kubera ko u Burusiya bwari buhari, Kinshasa yo yahisemo kutagira icyo ikora.

Ngo byababaje cyane benshi, mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo mu nama ya Pre-cop 27 (yateguraga inama ya COP 27 izabera mu Misiri mu kwezi gutaha ku mihandagurikire y’ikirere) iherutse kubera i Kinshasa, hagaragaraga ambasaderi, wagombye kuba yaramaze gutangazwa nka “Persona non grata”, cyangwa umuntu udafite ikaze mu gihugu, asoma mu izina rya DRC, itangazo rigenewe akarere ka CEEAC.

Bati “Kinshasa irakina iki? Turibaza! Niba yirengagiza amahame mato ya dipolomasi, kuki yakongera kwijujuta mu gihe amahanga agaragaje imyitwarire nk’iyo ku Rwanda?”

Ambasaderi Vincent Karega yaherukaga kumvikana mu itangazamakur muri Kamena ubwo yahamagazwaga na Guverinoma ya Kinshasa ikamuha ubutumwa yagombaga gushyikiriza Guverinoma y’u Rwanda atigeze ahishura ibibukubiyemo, nyuma yo kurushinja gushyigikira M23, ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana rwivuye inyuma.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ambasaderi Karega yongeye kuvugisha Abanyekongo ubwo yitabiraga inama yari iyobowe na Tshisekedi
    Ibibintu bizagarukirahe

    1. Ambasaderi Karega yongeye kuvugisha Abanyekongo ubwo yitabiraga inama yari iyobowe na Tshisekedi
      imana ikura ibisiraer mwegipata nihobir

    2. Ambasaderi Karega yongeye kuvugisha Abanyekongo ubwo yitabiraga inama yari iyobowe na Tshisekedi
      imana ikura ibisiraer mwegipata nihobir

  2. Ambasaderi Karega yongeye kuvugisha Abanyekongo ubwo yitabiraga inama yari iyobowe na Tshisekedi
    Ibibintu bizagarukirahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *