Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko ibiganiro bya mbere by’amahoro bigamije guhagarika intambara imaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za Leta ya Ethiopia n’Ingabo zo mu Ntara ya Tigray (TPLF) mu majyaruguru y’iki gihugu byatangiriye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri bikaba bizarangira ku Cyumweru .
Ikibazo ni amahirwe yo guhagarika amakimbirane yahitanye abantu ibihumbi, akavana abandi mu byabo ndetse agasiga ibihumbi amagana mu nzara mu gihugu cya kabiri gituwe cyane muri Afurika, bigahungabanya akarere k’Ihembe rya Afurika.
Ibiganiro, bihagarikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byaatangiye mu gihe guverinoma yagiye yunguka byinshi ku rugamba, ifata imijyi minini minini ya Tigray mu cyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Igitero cya guverinoma, cyagabwe ku bufatanye n’inyeshyaamba ziyishyigikiye n’abaturanyi bo muri Eritrea, cyateje ubwoba bw’uko abasivili bashobora kugirirwa nabi, bituma abayobozi ba Afurika, Amerika n’u Burayi ndetse na Papa Fransisiko basaba ko imirwano ihagarara ndetse hakaba ibiganiro byihutirwa.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wavuze ko chairman wawo, Moussa Faki Mahamat, “yatewe imbaraga n’ubushake buherutse kugaragazwa n’impande zihanganye bwo gushaka amahoro “, ariko nta bisobanuro birambuye watanze.
Itsinda ry’abahuza ry’Afurika Yunze Ubumwe riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, wungirijwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’uwahoze ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo Phumzile Mlambo-Ngcuka.
Abahagarariye Umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo bitabiriye ibi biganiro nk’indorerezi.


