Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO),Gen. Bernard Commins yemeje ko imutwe y’inyashyamba yahaye itariki ntarengwa (ultimatum)abo mu bwoko bw ‘Abahutu ibasaba kuva mu byabo i Lubero.
Ibi Gen.Bernard Commins akaba yarabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe,2017 mu nama y’Umuryamgo w’Abibumbye iba buri Cyumweru ubwo yasubizaga ikibazo cyari kibajijwe n’umunyamakuru ku byerekeye impunzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zihunga ibitero by’imitwe y’inyeshyamba harimo Maà¯-Ma௠muri aka gace ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Muri iyi nama kandi Gen.Commis akaba yaremeje ko ingabo za Monusco zizaguma i Lubero mu gihe cyose gishoboka kugira ngo zirinde umutekano w’abasivile.
Agaruka ku kuba imitwe y’inyeshyamba yarahaye Abahutu itariki ntarengwa yagize ati’’ Iyi mitwe y’inyeshyamba hari igihe yasabye abahutu kuva mu byabo ndetse inabaha itariki ntarengwa.Icyo nababwiura ni uko ingabo za Monusco ziri muri aka gace’’
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo umutekano ugaruke muri aka gace Monusco yonyine idahagije ahubwo bisaba kongera gushyiraho inzego z’ubuyobozi ndetse hakimakazwa ubwiyunge.
Muri izi ngabo bamwe bafite inshingano zo kugarura amahoro ,kuyasakaza no kurwanya imitwe yitwara gisirikare naho abandi bagomba gushishikariza abaturage kuganira bagamije kwiyunga kugira ngo hashyirweho ubuyobozi bufite uburenganzira bityo abakoze ibyaha babibazwe.
Ubwicanyi bukaba bukorerwa Abahutu bwaragaragaye mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bahora bashyamiranye n’abo mu bwoko bw’Abanande, raporo yashyizwe hanze na Loni yagaragajae ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zari inyuma y’ubwo bwicanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kwezi ku Ugushyingo 2015, Abahutu bo muri Congo bishwe mu duce twa Kisimba, Ikobo na Bwito basaga 300 abandi barenga 50,000 barahunga, bakaba barishwe n’abo mu bwoko bw’Abanande (Nande) na Kobo, gusa andi makuru akaba avuga ko n’ingabo za Leta ya FARDC zibigiramo uruhare.
Mu kiganiro Lt Col Prosper Bass, umuvugizi w’ingabo za MONUSCO yagiranye na BBC ku wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016, yatangaje ko Abahutu 26 bishwe abandi 41 bagakomeretswa.
Ubu bwicanyi bukaba bwarakunze kuvugwa mu Burasirazuba,Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo ya Congo mu duce nka Lubero, Walikale na Masisi.
Umuryango mpuzamahanga “SOS”, utangaza ko kuva mu mwaka wa 2010, Leta ya Congo nta kintu na kimwe yigeze ikora ngo ihagarike ubwo bwicanyi bukorerwa Abahutu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza@Bwiza.com


