Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza, yahishuye ko ari “Umunyanijeriyakazi ibice 43% ” mu gice giheruka cya podcast ye, Archetypes, aho yaganiraga ku myumvire “y’umwiraburakazi warakaye “.
Meghan Markle yasangije ibyavuye mu bizamini yakorsheje ku nkomoko ye mu gice giheruka cya podcast ye, aho yabwiye umunyarwenyakazi wo muri Nigeria ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Ziwe Fumudoh, ibyo yavumbuye mu gice cya karindwi cya Archetypes, cyiswe “Upending the Angry Black Woman Myth”.

Meghan yashakanye na Prince Harry mu 2018
Duchess of Sussex Meghan yagize ati: “Mperutse gupimisha ibisekuruza byanjye mu myaka mike ishize. Ndi umunyanijeriyakazi 43%.”
“Ntabwo bishoboka! Mana yanjye! Urakomeje?” uyu ni umunyarwenya Ziwe amusubiza nyuma yo guhishurirwa ko Meghan afite ibisekuruza mri Nigeria nk’uko iyi nkuru dukesha Skynews ivuga.

Umunyarwenyakazi Ziwe Fumudoh
Uyu mugore w’imyaka 41 yavuze ko atazi ubwoko abakurambere be bakomokamo, ariko ko ashaka “gutangira gucukumbura cyane muri ibyo byose”.
Ati: “Umuntu wese nabwiye, cyane cyane abagore bo muri Nigeria bagiraga..,” Ngo iki? “.
Ziwe uzwi cyane mu gutebya kuri politiki n’amoko, yabwiye Duchess of Sussex ko ibyo amuhishuriye ari ingenzi cyane ” ku bantu bacu.”
Yakomeje agira ati: “Oya, mvugishije ukuri, urasa n’umunyanijeriya!”
“Urasa nka masenge Uzo. Ibi rero ni byiza!”
Meghan ufite nyina w’umwiraburakazi w’umunyamerika naho se akaba umuzungu, yaganiriye ku byamubayeho akura nk’umuntu uvanze (biracial) mu gice cya kabiri cya Archetypes ari kumwe n’umuririmbyikazi Mariah Carey, nawe uvuka ku mwirabura n’umuzungu.

Meghan Makle na Mariah Carey
Bombi baganiriye ku bunararibonye bwabo bwo gukura ari imvange z’abazungu n’abirabura no guhora baharanira “kugira aho bumva babarizwa” no kubona umwanya wabo mu mashuri yiganjemo abazungu.
Meghan yabwiye uyu muririmbyikazi wegukanye igihembo cya Grammy Award ko yamubereye icyitegererezo igihe yari arimo gukura.
Ati: “Waje kuri scene, ndavuga nyagasani we. Umuntu usa nkanjye”.


