Faustin Havugimana arifuza ko bagezwaho amazi meza

Nyaruguru: Abaturage batanze ibitekerezo ku igenamigambi ry’akarere

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Muhambara, mu murenge wa Cyahinda, mu karere ka Nyaruguru, bagejeje ku nama njyanama y’akarere imishinga y’ingenzi bifuza ko yazashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24, ikihutisha iteranbere ryabo.

Muri iyo mishinga harimo umuyoboro w’amazi meza, ikigo cyigisha imyuga, umuhanda wa kaburimbo, inzu ababyeyi babyariramo, ubworozi bw’inka za kijyambere, n’ibindi.

Ibyifuzo byabo babigejeje ku muyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru, Ingabire Veneranda wari kumwe n’umuyobozi w’akarere, Murwanashyaka Emmanuel ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano ubwo bari bifatany ije nabo mu nteko rusange y’abaturage yabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022.

Havugimana Faustin w’imyaka 60, utuye mu mudugudu wa Nyagatovu avuga ko yanejejwe no guhabwa umwanya ngo avuge icyo yifuza gukorerwa na Leta umwaka utaha. Avuga ko icyihutirwa kuri we ari amazi meza muri buri rugo bityo umuturage akareka gukora urugendo ajya kuvoma mu kabande.

Havugimana yagize ati: “Turanezerewe rwose ko abayobozi bacu baza kumva ibyifuzo byacu. Umwaka ushize hari ibyo twasabye ubu twabonye: amashuri, umuhanda utsindagiye, n’umuriro w’amashanyarazi byatugezeho. Turifuza ko umwaka utaha twabona amazi mu ngo zacu tukareka kuvoma mu kabande.”

Faustin Havugimana arifuza ko bagezwaho amazi meza
Faustin Havugimana arifuza ko bagezwaho amazi meza

Nyiraneza EugĂ©nie we yishimira “poste de santĂ©” yabegerejwe, ubu bakaba bivuriza hafi, agasaba ko noneho bakubakirwa n’inzu ababyeyi babyariramo (maternitĂ©).

Naho Numukobwa JosĂ© yifuza ko hakubakwa ikigo cyigisha imyuga hafi yabo. Yagize ati: “Hari urubyiruko rucikiza amashuri, rukabaho nabi kubera kubura akazi. Bize imyuga bashobora kwirwanaho.”

Umuyobozi w’inama njyanana y’akarere ka Nyaruguru, Ingabire Veneranda, avuga ko ibyifuzo byose by’abaturage babyakiriye, bagiye kubihuza n’ibindi biturutse mu yindi mirenge, uko ingengo y’imari izaba imeze, hakazakorwa ibyihutirwa kurusha ibindi.

Ingabire yagize ati: “Umuturage wacu aza ku isonga. Ni na we uzi ibyo akeneye. Batanze ibitekerezo byinshi. Tuzabihuza n’ibindi byaturutse mu yindi mirenge. Hanyuma dukurikije uko ingengo y’imari izaba ingana, tuzabishyira mu bikorwa duhereye ku byihutirwa kurusha ibindi.”

Umuyobozi wa njyanama y’akarere avuga kandi ko ibitazashoboka gukorwa bazagaruka mu buturage kubasobanurira impamvu, bigashyirwa mu igenamigambi izakurikiraho.

Ingabire yanibukije abaturage inshingano yabo y’ingenzi yo gufata neza ibikorwaremezo bibagezwaho. Ati: “Batange ibitekerezo. Ariko ibyo bashoboye babyikorere. Kubungabunga no gufata neza ibikorwaremezo ni inshingano y’umuturage.”

Nk’uko umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru abivuga, iyi gahunda yo kwegera abaturage igamije gukusanya ibitekerezo n’ibyifuzo bizaherwaho hakorwa igenamigambi ry’umwaka 2023/2024.

Mu mwaka wa 2021/2022, ku byifuzo birindwi abaturage bo mu kagari ka Muhambara batanze, bine byashyizwe mu bikorwa ku kigero cy’100%.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari wa’2022/2023, akarere ka Nyaruguru kagenewe angana na 24,433,876,745 Frw. Naho muri 2021/2022 kakoresheje 21,761,644,244 Frw.

Meya  Murwanashyaka asobanurira abaturage igenamigambi ry'akarere
Meya Murwanashyaka asobanurira abaturage igenamigambi ry’akarere

Umuyobozi w'inama njyanama y'akarere ka Nyaruguru, Ingabire Veneranda
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru, Ingabire Veneranda

Nyirabazungu Eugenie
Nyirabazungu Eugenie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *