Perezida wa Somalia, Hassan Sheik Mohamud, yasabye ko gahunda igamije kwemeza igihugu cye nk’umunyamuryango w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yakwihutishwa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabisabye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, wari mu ruzinduko muri Somalia, amusobanurira ko gutinda kwinjiza mu muryango iki gihugu kuri gukereza iterambere ry’abagituye.
Nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga, Perezida Mohamud yagize ati: “Somalia ni iya EAC. Nta gihugu kiri muri EAC kidafite ubucuruzi bufite aho buhurira na Somalia, kandi dusangiye amateka arimo ururimi n’umuco.”
Perezida Mohamud yasabye Dr Mathuki ko EAC yakohereza muri Somalia intumwa zayo zishinzwe kugenzura niba yujuje ibisabwa ku buryo yakwinjira mu muryango. Ati: “Dutegereje mwebwe Munyamabanga Mukuru kugira ngo mwohereze muri Mogadishu itsinda ry’abagenzuzi kugira ngo ritangira igikorwa.”
Somalia niyemererwa kwinjira muri EAC, izaba ibaye umunyamuryango wa 8, ikurikire Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yinjiyemo muri Werurwe 2022.


