Mukuralinda abona RDC ishaka kuburizamo amatora, ikitwaza u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, abona guverinoma ya Repubuika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ifite umugambi wo kuburizamo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2023, ikitwaza u Rwanda.

Mukuralinda abishingira ku gika cya nyuma cy’itangazo ryashyizwe hanze tariki ya 25 Ukwakira n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ashinja u Rwanda gushyigikira M23, kigira kiti: “RDC iramenyesha amahanga ko amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwayo ari ingenzi mu mitegurire y’amatora yo mu 2023.”

Mu kiganiro yagiriye kuri radiyo B&B FM kuri uyu wa 27 Ukwakira, Mukuralinda ashingiye ku busesenguzi yakoze, yagize ati: “Mu misesengurire yacu, twarabibonye ko ari yo bigana. Ni cyo kigiye kuvuga ngo amatora ya Congo aranyereye, ntakibaye? Aherutse kuba, umutekano wari hariya uko wari umeze si ko ukimeze cyangwa ntiwasubiye n’inyuma?”

Mukuralinda yakomeje agira ati: “Icyo bishatse kuvuga rero mu yandi magambo, u Rwanda ni rwo rugiye kubuza amatora yo muri Congo. Ejo ngo u Rwanda ni rwo rwari rwagiye kwiba, noneho ngo dusigaye twiba n’ingagi.”

Ntabwo yumva ukuntu nta munyamakuru wigeze akora ubusesenguzi kuri iki gika kiri mu itangazo rya Muyaya. Ati: “Ni gute nta munyamakuru wabisesenguye, akavuga ati ‘Aaah! Noneho bageze aho bavuga yuko amatora nataba, ni ukubera u Rwanda?’ Icyo ni cyo bishatse kuvuga. Amatora nataba, ni ukubera u Rwanda ngo kubera ko muri kariya karere hari umutekano mukeya, [kandi] hashize imyaka itanu amatora yarabaye.”

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziganjemo imitwe yitwaje intwaro zimaze hafi umwaka n’igice zishyizwe mu bihe bidasanzwe, aho zahawe abayobozi b’abasirikare n’abapolisi kugira ngo barangize vuba ibibazo by’umutekano muke. Mukuralinda avuga ko muri iki gihe nta cyagezweho, ikaba ari yo mpamvu Leta ya RDC ngo ishaka kwegeka amakosa ku Rwanda.

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC yateganyije ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu Kuboza 2023. Aheruka yabaye mu Kuboza 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *