Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uko byagenda kose agomba kuzaba Umukuru w’iki gihugu.

Mu rukerera rw’uyu wa 27 Ukwakira 2022, Gen. Kainerugaba yashyize kuri Twitter ifoto y’umubyeyi we, Janet Museveni, asobanura ko yamubereye malayika. Yagize ati: “Mama yambereye malayika. Ni mwiza mu buryo bworoshye! Nk’uko abagabo benshi bumva ba Mama wabo!!!”

Muri aya masaha y’ikigoroba, uyu musirikare usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu by’umutekano, yatangaje ko mu rwego rwo guha ishimwe Janet, agomba kuyobora Uganda. Yagize ati: “Uburyo bwonyine bwo kwishyura Mama mwiza ni ukuba Perezida wa Uganda! Kandi nzabikora bidasubirwaho!!”

Ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba burashimangira gahunda ya ‘Muhoozi Project’ imaze imyaka myinshi ihwihwiswa muri rubanda no mu binyamakuru, aho bivugwa ko igamije kumushyigikira ngo azasimbure se ku butegetsi.

Uyu musirikare na we amaze iminsi atangaza ubutumwa buca amarenga ko ashaka kuyobora Uganda [gusa igihe yabikorera ntikizwi], aho agaragaza imwe mu mishinga afitiye iki gihugu mu gihe kiri imbere, yibanda by’umwihariko ku rubyiruko.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda
    Byari bizwi nyine ko afite amashyushyu yo gusimbura se. Ikitazwi ni inzira bizacamo. Hari abemeza ko hari umugambi wo kuba yakora coup d’Etat maze akicaza se ku gatebe, byaba ngombwa akamuhitana. Abandi bati aziyamamaza maze ise amubererekere. Igiteye inkeke ariko kandi umuntu yakwibazaho amaze gusoma inyandiko iri hano hejuru, ni impamvu Janet azanywe mu mugambi wa Muhoozi. Tuzi twese ko n’ubwo yamureze, atariwe nyina. Byigeze kandi kuvugwa ko Muhoozi ajya atekereza guhorera nyine Museveni yataye. Kutubwira rero ko Janet bafatanyije umugambi we bihishe byinshi!

  2. Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda
    Byari bizwi nyine ko afite amashyushyu yo gusimbura se. Ikitazwi ni inzira bizacamo. Hari abemeza ko hari umugambi wo kuba yakora coup d’Etat maze akicaza se ku gatebe, byaba ngombwa akamuhitana. Abandi bati aziyamamaza maze ise amubererekere. Igiteye inkeke ariko kandi umuntu yakwibazaho amaze gusoma inyandiko iri hano hejuru, ni impamvu Janet azanywe mu mugambi wa Muhoozi. Tuzi twese ko n’ubwo yamureze, atariwe nyina. Byigeze kandi kuvugwa ko Muhoozi ajya atekereza guhorera nyine Museveni yataye. Kutubwira rero ko Janet bafatanyije umugambi we bihishe byinshi!

  3. Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda
    Baca umugani ngo umuntu yibyarira ikishi museveni nawe yarakibyaye pe!

  4. Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda
    Baca umugani ngo umuntu yibyarira ikishi museveni nawe yarakibyaye pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *