Koreya y’Epfo yahakanye guha intwaro Ukraine nyuma yo gutungwa urutoki na Perezida Putin

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yahakanye ko Seoul yahaye Ukraine intwaro zica nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuze ko icyemezo nk’iki kizasenya umubano wabo .

Kuri uyu wa Kane, Putin yabivugiye mu nama yabereye i Moscou, ashinja Uburengerazuba kuba bwarateje intambara muri Ukraine ndetse anashimangira ko icyemezo cya Koreya y’Epfo cyo guha intwaro Ukraine gishobora kwangiza umubano w’ibihugu byombi, agereranya icyo gikorwa n’uko byaba bimeze Moscou yohereje intwaro muri Koreya ya Ruguru.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo bibitangaza, kuri uyu wa Gatanu Perezida Yoon yabwiye abanyamakuru ati: “Twatanze ubufasha bw’ubutabazi n’amahoro muri Ukraine ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ariko ntitwigeze na rimwe dutanga intwaro zica cyangwa ibintu nk’ibyo.”

Ati: “Ariko uko byagenda kose, ni ikibazo cy’ubusugire bwacu, kandi ndashaka ko mumenya ko tugerageza gukomeza umubano w’amahoro kandi mwiza n’ibihugu byose ku Isi, harimo n’u Burusiya”.

Yonhap yatangaje ko Seoul yoherereje Ukraine amakoti akingira amasasu, ingofero ndetse n’ibindi bikoresho ba gisirikare bitica ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi , yongeraho ko ndetse banze icyifuzo cya Kyiv cyo kubaha intwaro.

Uyu mufatanyabikorwa wa Amerika, yakomeje avuga ko batazaha Ukraine imfashanyo zica kandi badashaka kurwanya u Burusiya, haba ku mpamvu z’ubukungu cyangwa ijambo Moscou ishobora kugira kuri Koreya ya Ruguru.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane i Moscou, Putin yashyigikiye intambara ye anashinja Amerika n’Uburengerazuba kuba ari byo byateje amakimbirane muri Ukraine, yongeraho ko Uburengerazuba bukina ibyo yavuze ko ari umukino wa politiki “uteje akaga, w’amaraso kandi wanduye” ubiba akaduruvayo hirya no hino ku Isi.

Putin kandi yari afite ubu butumwa bugenewe Koreya y’Epfo: “Repubulika ya Koreya yakwifata ite dutangiye, turamutse dusubukuye ubufatanye na Koreya ya Ruguru muri uru rwego?”

Abajijwe icyo yifuza kubwira abantu bo mu Burayi no muri Amerika, Putin yasubije ko bagomba kumenya ko u Burusiya atari umwanzi wabo.

Ati: “U Burusiya ni inshuti yanyu kandi tumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo dukora buri kimwe kandi twiteguye gukora buri kimwe mu bihe biri imbere kugira ngo dushimangire umubano wacu”.

Putin kandi yanenze Amerika kuba yivanga mu makimbirane y’u Bushinwa na Taiwan, avuga ko ari ibintu bidasobanutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *