Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania yanze kohereza ingabo zayo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Icyemezo cyo kohereza ingabo muri RDC cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, aho zizajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro yanze guhagarika ibikorwa byayo.
U Burundi bwo bwamaze kohereza izi ngabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Kenya na yo yoherejeyo izagiye guharurira inzira izagombaga kuzisangayo, Uganda yo isanzwe ifite izifatanya n’iza RDC mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF nta zindi iroherezayo muri gahunda ya EAC.
Amakuru aherutse kumenyekana ni uko ingabo za Kenya zari zaragiye muri RDC zavuyeyo, ibiribwa zari zaritwaje zibisigira ngenzi zazo ziri mu mutwe wihariye w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Tanzania yanze kohereza ingabo zayo muri ubu butumwa bwa EAC, yiyemeza gukomeza gutanga umusanzu muri MONUSCO cyane ko na yo ifite iziri muri utu mutwe wihariye uzwi nka FIB (Force Intervention Brigade).
Kwanga kohereza ingabo muri RDC kurasanishwa no kuba Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, atarigeze yitabira inama ziheruka zahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC, zabereye i Nairobi zirimo n’iyo ku wa 20 Kamena 2022.
Bimwe mu bihugu bya EAC byemeye kohereza ingabo muri RDC mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bukomeje kugirana imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro, ishingira ku cyemezo cyafashwe n’aba bakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango.


