Dr. Pierre Damien Habumuremyi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yongeye kugezwa imbere y’ubutabera aho agomba kuburana ku byaha byo gutanga sheki itazigamiye byari byaramufungishije mbere yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Dr. Habumuremyi yahamagajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ndetse urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 2 Ugushyingo 2022 mu manza mbonezamubano.

img-20221028-wa0002.jpg

Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo Dr. Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, y’umwaka n’amezi atatu afunzwe.

Byari nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka itatu, anacibwa ihazabu ya Frw miliyoni 892 Frw.

Ubwo Perezida Kagame yamuhaga imbabazi, Dr. Habumuremyi waregwaga imyenda y’abarirwa muri Frw miliyari 1,5 ihazabu yari yaraciwe yakuweho; gusa asabwa kwishyura abo yari abereyemo imyenda.

Amakuru avuga ko Dr. Habumuremyi umaze umwaka arekuwe hari bamwe mu bo yari abereyemo imyenda yishyuye mu byiciro, gusa abandi ntiyabishyura.

Ikirego agiye kwitaba urukiko cyatanzwe n’uwitwa Bizimana Daniel uvuga ko yamuhaye serivisi zo gukodesha imodoka zo gutwara abakozi, agomba kumwishyura 3,200,000 Frw.

Ubwo yamwishyuraga ngo yamuhaye sheki yo muri I&M Bank, baza gusanga itazigamiye. Ni sheki bigaragara ko yasinywe ku wa 10 Nyakanga 2020.

img-20221028-wa0004.jpg

Nyuma yo gufungurwa, uyu mugabo ngo yagerageje kwegera Dr Habumuremyi ngo amuhe amafaranga ye, ariko ntiyabikora, ndetse ntiyamuha icyizere cy’uko azamwishyura.

Mu kirego cye, yaregeye urukiko arusaba “gutegeka Habumuremyi Pierre Damien kumwishyura “umwenda wa miliyoni 3,200,000 Frw, hiyongereyeho amafaranga y’igihombo [yamuteje] , inyungu yayo, indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.”

Dr. Habumuremyi yongeye gusubizwa mu nkiko mu gihe ari mu bihe bitamworoheye.

Ni nyuma y’uko Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yatumye afata amadeni menshi mu yamufungishije yaje gufungwa na HEC kubera imikorere mibi.

Hari amakuru kandi avuga ko mu mwaka ushize wa 2021 imwe mu mitungo ye yaje gutezwa cyamunara, kugira ngo hishyurwe amwe mu madeni.

Imitungo yatejwe harimo isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, ndetse n’indi mirima ibiri.

Iyi mitungo yatejwe cyamunara mu rwego rwo kwishyura amafaranga Habumuremyi yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi rwaje kumutegeka kumwishyura Frw miliyoni 24,7.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera
    uyu mugabo nawe yahuye n’ibibazo kbx ,ni ukumusengera

  2. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera
    uyu mugabo nawe yahuye n’ibibazo kbx ,ni ukumusengera

  3. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera
    Ariko se ibi ni ibiki koko? 3.200.000 Frw agatesha agaciro umugabo bigeze hariya? Ariko se ubunta nshuti asigaranye zamutera ingabo mu bitugu koko?

  4. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera
    Ariko se ibi ni ibiki koko? 3.200.000 Frw agatesha agaciro umugabo bigeze hariya? Ariko se ubunta nshuti asigaranye zamutera ingabo mu bitugu koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *