Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe,2017 ubwo Isi yose yizihazaga umunsi wahariwe abagore ,Dr.Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni , yifatanyije n’abagore barwanya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika , Donald Trump mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa New York .
Dr.Besigye akaba yaragaragaye yambaye umupira utukura nk’umwambaro warangaga abigaragambya ndetse abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ’’Ni igihe cyo guca umuco wo kudahana aho ariho hose’’ nk’uko bitanganzwa na Chimpreports dukeshya iyi nkuru .
Iyi myigaragambyo yari yiswe A Day Without a Woman(Umunsi utagira umugore),abigaragambya bakaba bamagana ubutegetsi bushya bwa Perezida Trump, bahuriye impere y’umuturirwa wa Trump aho bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atantukanye.
Abandi bigaragambya bahuriye muri Washington Square Park no mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze ubumwe za Amerika .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abagore bagera kuri Miliyoni nibo baritabiriye iyi myigaragambyo aho bagarutse ku bijyanye n’ubudasumbana mu kwishyurwa , kunywa ibinini bituma badasama ndetse n’Itegeko ryo gukuramo inda bakaba barasabaga Trump kumva ibyo basaba.
Umuvugizi w’abateguye iyi myigaragambyo Cassady Findlay akaba yaravuze ko byari mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu ndetse n’uburyo abagore bakora batishyurwa abandi bakishyurwa nabi bakomeza kubumbatira ubukungu bw’imiryango yabo.
Iyi akaba ariyo myigaragambyo y’abagore yitabiriwe cyane nyuma y’iyabaye ubwo Donald Trump yatorerwaga kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


