Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo yigeze itumiza intwaro mu nganda za gisirikare z’u Burusiya. Ibi byatangajwe na minisiteri y’ingabo z’igihugu n’abavuye ku rugerero, biravuguruza amakuru aherutse gutangazwa na African Intelligence .
Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Ukwakira, umuyobozi mukuru w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, yatangaje ko aya makuru nta kindi usibye “imbuto z’ibitekerezo”.
Minisiteri y’ingabo yagize iti “Mu rugendo rwe aheruka kugirira i Moscou, umurwa mukuru w’u Burusiya, Gilbert Kabanda Kurhenga, Minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n’abavuye ku rugerero, binyuranye n’amakuru, agaragara mu bice bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga kandi adafite ishingiro, ntabwo yigeze asinyana mu izina rya Guverinoma ya Congo n’abayobozi b’u Burusiya amasezerano ayo ari yo yose yo kugura intwaro, ibicuruzwa by’inganda za gisirikare z’u Burusiya. (…) Aya makuru abogamye ni imbuto z’ibitekerezo by’abanditsi bayo bigaragara ko bafite imigambi mibi. ”
Mu nyandiko ye nk’uko tubikesha Mediacongo.net, yibukije abaturage ko urugendo rwakozwe na Minisitiri w’ingabo, mu mezi byibuze abiri ashize i Moscou, rwakurikiye ubutumire bugenewe guverinoma ya Congo bwatanzwe na mugenzi we w’u Burusiya, Serguei Shoigu, kugira ngo yitabire Inama ya 10 y’i Moscou yerekeye umutekano mpuzamahanga, yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 40 byo mu mpande enye z’isi.
Uku kuvuguruza ayo makuru kwakozwe n’ibiro bya minisitiri w’ingabo kuje mu rwego rwo guca icyo bita impuha ku bijyanye no kugura ibikoresho by’intambara kwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Burusiya, aho byavugwaga ko u Burusiya bwiteguye guha iki gihugu ibikoresho birimo kajugujugu 7 z’intambara.


