Padiri Sindarihora Antoine wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’ikinyamakuru Kinyamateka gisanzwe cyegamiye kuri Kiliziya. Mu butumwa iki kinyamakuru cyanyujije kuri Twitter yacyo, cyavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe.
Padiri Sindarihora Antoine yitabye Imana afite imyaka 84 y’amavuko.
Diyosezi ya Cyangugu yapfushije uyu musaseridoti nyuma y’ibyumweru bibiri ibuze undi witwa Berchair Iyakaremye, witabye Imana ku itariki 13 Ukwakira 2022 na we azize uburwayi.
Padiri Iyakaremye yitabye Imana nyuma y’amezi atatu yonyine ahawe ubupadiri.
Tariki 26 Ukwakira 2022 bwo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Emmanuel Sebahire wo muri Arkidiyosezi ya Kigali na we yitabye Imana azize uburwayi; ibisobanuye ko muri uku kwezi k’Ukwakira Kiliziya imaze gutakaza abapadiri batatu bose.

6 Responses
Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHYIRA
Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHYIRA
Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe
Inana imwakire mu bayo
Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe
Inana imwakire mu bayo
Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe
Tuzahora tubibukira kumirimo yabo myiza bakoze.
Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe
Tuzahora tubibukira kumirimo yabo myiza bakoze.