U Burusiya bwavuye mu masezerano yemereraga Ukraine kohereza ibinyampeke mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwahagaritse uruhare rwarwo mu masezerano y’ingenzi yatumye ibinyampeke bibasha kuva muri Ukraine byoherezwa hirya no hino aho byari bikenewe nyum y’uko byari byaraheze ku byambu byo muri Ukraine, nyuma y’ibyo u Burusiya bwavuze ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote ku mato y’u Burusiya mu ntara ya Crimée bwigaruriye.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko Ukraine yagabye igitero ku mato yabo ari mu Nyanja y’Umukara hafi ya Sevastopol muri Crimea yigaruriwe, ikoresheje drone 16 mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, kandi ko “inzobere” zo mu gisirikare cyo mu mazi cy’Abongereza zafashije mu gutegura icyo gitero cy’”iterabwoba”. London yamaganye yivuye inyuma ikirego cya Moscou.

Aya masezerano yari yagizwemo uruhare na Turkiya n’Umuryango w’Abibumbye yo gufungura kohereza ibicuruzwa by’ibinyampeke mu mahanga yashyizweho umukono hagati y’u Burusiya na Ukraine muri Nyakanga yari ingenzi mu koroshya ikibazo cy’ibiribwa ku Isi cyatewe n’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yari amaze kwemerera toni zirenga miliyoni 9 z’ibinyampeke bya Ukraine koherezwa mu mahanga kandi zagombaga kongerwa ku ya 19 Ugushyingo nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.

Minisiteri y’ingabo yagize iti: “Uruhande rw’u Burusiya rwahagaritse uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yerekeye kohereza ibicuruzwa by’ubuhinzi mu mahanga bivuye ku byambu bya Ukraine.”

U Burusiya bwavuze ko iyi ntambwe, izagabanya ibicuruzwa by’ibinyampeke bya Ukraine byoherezwa mu mahanga bivuye ku byambu byayo bikomeye byo mu nyanja y’Umukara, yatewe n’igitero cy’indege zitagira abapilote cyaagizwemo uruhare n’inzobere z’Abongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *