Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) urashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR kuwicira umunyamuryango witwa Kipuni Anselme wari ufite imyaka 22 y’amavuko.
Uyu muryango usobanura ko Kipuni yiciwe mu gace ka Ngura, Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru ubwo yari avuye mu isambu ye tariki ya 28 Ukwakira 2022.
Iti: “Umuvandimwe wacu Anselme Kipuni muri section ya Nyamilima, teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru yishwe ejo n’abakorana na FDLR muri Ngura ubwo yari avuye mu isambu ye. Anselme wari ufite imyaka 22 yarwaniriye n’ingoga uyu muryango kuva mu 2020.”
LUCHA ivuga ko urupfu rwa Kipuni rukurikiye urw’undi munyamuryango witwa Kambale Claude, na we wishwe na FDLR muri Nyamilima muri Kamena 2022 ubwo yari avuye mu isambu.
Uyu muryango wasabye guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, uvuga ko iteza ububabare mu basivili batuye mu burasirazuba bwa RDC, kandi ngo abagizweho ingaruka n’ibikorwa byayo bakabona ubutabera.


