Abacuruzi b’Abagande 2 bishwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ku mu handa uva I Nimule werekeza Juba muri Sudani y’Epfo.
Ibi bikaba byarabaye ejo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe ,2017 nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda akaba n’umuvugizi wayo, Andrew Felix Kaweesi.
Iryo tangazo rigira riti “Ejo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe,2017 ,ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa,Abagande 2 bategewe mu nzira n’abantu batazwi bitwaje intwaro bageze ahitwa Moli kuri Kilometero 50 ku muhanda wa Nimule-Juba’’
Kaweesi yakomeje avuga ko aba bagande bari bikoreye ibicuruzwa muri Fuso ifite purake UAU 378C mbere y’uko bagabwaho igitero nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Akomeza avuga ko icyaba cyatumye bicwa kitaramenyekana ndetse ko imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Juba kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Kaweesi kandi muri iri tangazo yasabye abacuruzi b’Abagande kwitondera za bariyeri basanga mu mihanda ndetse bagakunda kugenda ari benshi mu rwego rwo kwirinda ibitero bikunze kuvugwa mu muhanda Nimule-Juba.
Avuga ko igipolisi cya Uganda gisaba icya Sudani y’Epfo gushyiraho ingamba zo gukaza umutekano mu rwego rwo kurinda abaturage bakunze kwibasirwa n’ibitero by’abagizi ba nabi muri uyu muhanda.
Imodoka nyinshi zikaba zaraguye mu mutego naho abantu benshi bakaba bamaze kwicwirwa muri uyu muhanda bikozwe n’abantu bitwaje intwaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


