Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu , ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zakoranye umuganda n’abaturage kandi zivura abaturage 110 bo muri Bossembele mu Mudugudu wa Yalomoni, mu burengerazuba bw’igihugu, mu bilometero 150 uvuye i Bangui .


Uyu muganda rusange wari ugizwe no gukuraho ibihuru no kubaka ahacururizwa amatungo ku baturage bo muri iki gice. Mu gihe cy’umuganda kandi, abagore batwite na bo bahawe inzitiramubu ku buntu.


Umuyobozi w’akarere ka Bossembele, Aristide Selengoumon yashimiye ingabo z’u Rwanda ku nkunga yazo anashimira ubufatanye bwa hafi hagati y’izi ngabo n’abatuye Bossembele.


