Leta y’u Rwanda yamenyesheje iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ko iri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’ingabo z’iki gihugu cy’abaturanyi ziri kurwanira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’imbibi zibitandukanya.
Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rishingira ku cyemezo cyafashwe na Leta ya RDC cyo kwirukana Ambasade warwo i Kinshasa, Vincent Karega.
Makolo yagize ati: “U Rwanda rwababajwe n’icyemezo gikomeye cya guverinoma ya RDC cyo kwirukana Ambasaderi warwo, Vincent Karega. Inzego z’umutekano zarwo ku mbibi ziri maso mu gihe dukomeje kugenzura imirwano ibera muri Congo.”
Yakomeje ati: “Turi gukurikirana imirwano hagati ya FARDC yifatanyije na FDLR n’ukuntu ziri kugerageza kwibasira imbibi zikoresheje intwaro ziremereye ndetse n’imvugo zibasira u Rwanda ziri gutangazwa n’abayobozi bo muri RDC.”
Umuvugizi wa guverinoma yatangaje ko bibabaje kuba abayobozi bo muri RDC bakomeje kwitwaza u Rwanda kugira ngo bapfukiranye ibibazo by’imiyoborere n’umutekano bananiwe gukemura.
Ku musozo w’iri tangazo, Makolo yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gutanga umusanzu warwo mu gukemura mu buryo burambye ibibazo by’umutekano muke mu karere, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.


