Umugabo wo muri Libani uregwa gucuruza ibicuruzwa hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko yafashwe n’umutima ubwo yari ari guhatwa ibibazo apfira kuri televiziyo imbonankubone mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize.
Shukrallah Maalouf, umucuruzi mu bijyanye n’ibiryo by’amatungo yari umushyitsi mu kiganiro, kuri Televiziyo ya Al Jadeed yo muri Libani, kigaragaza imanza za ruswa kitwa “Yaskot Hokm al-Fasid”, cyangwa “Hasi ubutegetsi bw’abamunzwe na ruswa”.
Ubwo abanyamakuru Riad Kobaissi na Hadi al-Amine bamwumvishaga amajwi ye, Maalouf yabaye nk’uguye igihumure. Abantu bari aho batangira kumuhamagara mu izina rye ngo akanguke.
Nyuma y’umuryango we wavuze ko yapfuye, nkuko ibitangazamakuru byaho bibitangaza.
Ikiganiro kimaze guhagarikwa, Kobaissi yagize ati: “Intego yacu ntabwo ari Shukrallah Maalouf, intego yacu ni ukumenya uwmufashaga muri iki kibazo cya [magendu] muri minisiteri y’ubukungu”.
“Twamubwiye ko inzira imwe rukumbi yamusohoramo ari ukuza [muri iki kiganiro] akavugisha ukuri, akatubwira uwamufashaga muri Minisiteri y’Ubukungu, maze yemera gufatanya avuga ko yiteguye gusubiza amafaranga yose muri leta kandi akemera kuvuga uwamufashaga, ”
Mu ruhererekane rw’ibice byabanjirije ikiganiro cya televiziyo kizwi cyane cyibanze ku mahano yakozwe mu gusohora ibyo bicuruzwa, Maalouf yashinjwaga kuba yarungukiye mu ihungabana ry’ubukungu bwa Libani agasohora ibicuruzwa hanze y’igihugu ku bufatanye n’abandi bacuruzi ku isoko ritemewe, ndetse ku bufatanye na Minisiteri y’Ubukungu.


