Ikiraro cyari giherutse kuvugururwa mu Buhinde cyapfiriyeho abantu basaga 140

Sangiza iyi nkuru

Umubare w’abantu bapfuye umaze kwiyongera ugera ku bantu byibuze 141 nyuma y’isenyuka ry’ikiraro gishya cyavuguruwe muri leta ya Gujarat mu Buhinde, mu gihe abayobozi bavuga ko abashinzwe ubutabazi bavanye imirambo myinshi mu ruzi rwa Machchhu kuri uyu wa Mbere .

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano wa Gujarat, Harsh Sanghavi, ngo aya makuba yabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri iki Cyumweru, ubwo abantu babarirwa mu magana bari kuri iki kiraro. Ibikorwa byo gutabara byakomeje ijoro ryose.

Abantu benshi binjiye mu bitaro bamerewe nabi, ariko bamwe bari bapfuye nyuma yo gutabarwa.

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi mukuru yatangarije Reuters ati: “Umubare w’abahitanwe n’ikibazo cyo gusenyuka kw’ikiraro wageze ku 142.”

Iki kiraro cya metero 230 cyubatswe mu kinyejana cya 19, ku butegetsi bw’Abongereza. Cyongeye gufungurirwa rubanda muri iki cyumweru gishize, nyuma y’amezi atandatu yo kukivugurura. Byizerwa ko imiterere yayo itashoboye kwihanganira uburemere bw’abantu benshi bagikoresha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *